Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIMYIDAGADUROSporty: Abahanzi bigana abandi baburiwe

Sporty: Abahanzi bigana abandi baburiwe

Urubuga Spotify, runyuzwaho indirimbo zitandukanye rwatangaje ko rukomeje guterwa impungenge n’abarwiyitirira banigana indirimbo z’abandi bahanzi.

Ek Daniel, ni umunya-Suede, wahanze urubuga Spotify, avuga ko n’ubwo ikoranabuhanga ryifashishwa mu mitunganyirize y’umuziki,ariko ritagakwiye kuba inzira yo gukoresha amajwi y’abandi muri muzika batabanje kubihererwa uburenganzira.

Mu mwaka washije, kuri uru rubuga hanyujijwe indirimbo yakozwe hifashishijwe uburyo bugezweho bw’ubwenge bw’ubukorano buzwi nka Artificial Intelligence, gusa bikumvikana nk’amajwi y’ibyamamare Drake na The Weekend, iyo ndirimbo yaje guhagarikwa.

Uyu mugabo ntabwo yahamije ko hari indirimbo zindi bateganya guhagarika burundu zikozwe muri ubu buryo, ngo cyeretse igihe byagaragaye ko zanyuranyije n’amategeko.

Abahanzi Drake na The Weekend, nta makuru bari bafite ko amajwi yabo yakoreshejwe mu ndirimbo ”Heart on My Sleeve”

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu kwezi kwa Mata, yahise ihabwa akato ku mbuga zitandukanye zirimo na Spotify.

Ek Daniel, yakomeje avuga ko mu myaka bamaze bakora bahura n’imbogamizi nyinshi zijyanye n’iki kibazo, aho bitumvikana ukuntu umuhanzi ashobora gukora indirimbo yiyita Madona nyamara atari we,

Ahamya ko bafite itsinda rigari ry’inzobere rigenda rihangana n’ikibazo cy’abigana ibyo bakora.

Si ubwa mbere hagaragaye indirimbo zishinjwa kwisunga, ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, Artificial intelligence, maze zikigana ibyamamare bikoresha Spotify. Mu kwezi kwa Gatanu, uyu mwaka, ikinyamakuru Financial Times, banditse ko hari indirimbo zitagira ingano zasibwe kuri uru rubuga ku bwo kwigana abahanzi b’ibyamamare.

 

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!