Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNgororero:Umusaza w'imyaka 59 arakekwaho gusambanya umwana w'imyaka 5.

Ngororero:Umusaza w’imyaka 59 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5.

Mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange ho mu Kagari ka Bambiro, haravugwa inkuru y’umusaza witwa Boniface Munyandamutsa w’imyaka 59 wasambanyije umwana utatangarijwe amazina w’imyaka 5.

Ibi bimenyekana uyu mwana yarwaye indwara mu myanya ye y’ibanga, indwara zimeze nk’izandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nyirakuru w’uyu mwana yatangarije TV1 ko ubwo yajyanaga uyu mwuzukuru we kwa Muganga, bamusabye kuganiriza uyu mwana ngo yumve niba yaba yarafashwe ku ngufu, kubera ko indwara yari arwaye nta mwana ujya uyirwara.

Uyu mwana yaje gutangaza ko umusaza baturanye hari ikintu yamukojeje mu myanya ye y’ibanga yita ‘Inkoni’ bakaba bakeka ko yamusambanyije.

Nyirakuru agira ati “afite ibintu by’amashyira mu gitsina, namujyanye kwa muganga bansaba kumuganiriza, umwana kuganiriza yambwiye ko byakozwe na Boniface Munyandamutsa, ubwo yari avuye kwiga mu irerero nyuma yo gusanga mwalimu ataje, mu gutaha agenda asenya udukwi agana aho Boniface yaguze ubwatsi, Boniface amubonye ahita amuterura amushyira munsi y’umukingo amukuramo ikabutura yari yambaye, amushyira ikintu kimeze nk’inkoni mu kanyoni ke.”

Uyu mukecuru arasaba gukorerwa ubuvugizi ndetse agahabwa n’ubutabera kubera ko kuva mu mpera za Kanama ari bwo yatangiye kuvuza uyu mwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Thomas Niyihaba, yavuze ko uyu musaza ukekwa kwanduza uyu mwana w’imyaka 5 ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacya RIB.

Amakuru atangazwa n’ababyeyi b’uyu mwana avuga ko atari ubwambere uyu musaza atawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana, kubera ko umwaka ushize yatawe muri yombi azira gusambanya umwana wiga mu mashuri abanza.

Ingingo y’133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko uhamijwe n’urukiko ko ukoze icyaha cyo gusambanya umwana byakorewe k’uri munsi y’imyaka 14, ahanishwa igifungo cya burundu, iki gifungo kandi ntigishobora ku gabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!