Hamenyekanye impamvu FIFA yafatiye Rayon Sports ibihano.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yamenyesheje ikipe ya Rayon Sports ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya itarishyura ideni ibereyemo Ramadhan Kabwili, wahoze ari umunyezamu wayo.

Umunyezamu Ramadhan Kabwili yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe avuye muri Yanga yo muri Tanzania, ayivamo ayimazemo amezi atandatu kubera umusaruro muke.

Ubwo Ramadhan Kabwili yatandukanaga na Rayon Sports yahise ajyana ikirego muri FIFA kubera ko batandukanye ikipe imufitiye imishara itamuhembye.

Byandikiwe FERWAFA, bimenyeshwa kandi Ramadhan Kabwili talki 08 Nzeri 2023, ko Rayon Sports itemerewe gusinyisha abakinnyi bashya itarishyura uyu munyezamu, FERWAFA imenyeshwa ko igomba gukurikira ishyirwa mu bikorwa by’ibi bihano.

Amakuru yamenyekanye ni uko uyu mukinnyi hari amafaranga yagiye akatwa nk’ibihano ubwo yari akiri umukinnyi wa Rayon Sports, ariko kubyihanganira byaramunaniye arayaregera muri FIFA ndetse aratsinda.

FIFA yategetse Rayon Sports kumwishyura amafaranga ye yose bashyizeho n’inyungu z’ubukererwe, aho yose arenga gato Miliyoni 4rwf.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *