Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Alyn Sano agiye gushyira ku isoko imyenda y’imbere yanditseho amazina ye yambarwa n’igitsina gore.

Umuhanzikazi Nyarwanda uzwi nka Alyn Sano, ukunzwe na benshi kuri ubu mu Rwanda, agiye gushyira ku isoko imyenda yambarwa n’igitsina gore izwi nk’amakariso.

Hari ku wa gatandatu ushize takiki 23 Nzeri 2023, mu Iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika ryabereye i Musanze, ubwo Alyn Sano yazaga ku rubyiniro yambaye imyambaro yavugishije abatari bake, aho iyo myambaro yari yanditseho izina rye akoresha cyane muri Muzika ‘Alyn Sano’.

Alyn Sano nyuma yo kubona ko abantu benshi bishimiye iyi myambaro, bivugwa ko agiye kuyishyira hanze mu buryo bwo kwegera abafana be kurushaho.

Abantu benshi bari kwibaza cyane kuri Alyn Sano, nyuma y’uko asigaye yambara imyambaro idasanzwe yambarwa hano mu Rwanda, iyi myambara igatera abakunzi ba Muzika mu Rwanda gukunda uyu muhanzikazi ku rwego rwo hejuru.

Mu ruhande rwa Alyn Sano avuga ko atari umuhimbyi gusa ahubwo agomba no guhindura imigaragarire yemeza ko ibihugu byo mu burengerazuba ari cyo kintu biturasha.

Yakomeje avuga ko atajya yita ku byo bamuvugaho, byaba bibi cyangwa byiza, ni byiza kuri we kuko byose bituma yumvikana ahantu henshi.

Alyn Sano ni umuhanzikazi NyaRwanda utavugwaho rumwe kubera imyambaro yambara itamenyerewe mu Rwanda, isanzwe imenyerewe ku bahanzikazi bo mu bihugu nka Amerika, nka Katy Perry, Card B, Selena Gomezi n’abandi.

Imyenda y’imbere Alyn Sano agiye gushyira ku isoko.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!