Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Somalia:Umwiyahuzi agabye igitero gihitana abantu barenga 13 abagera kuri 45 barakomereka.

Muri Somalia, abakozi mu by’ubutabazi, bakomeje gushakisha abantu bahitanywe n’igisasu cyatezwe mu modoka gisenya amazu gihitana n’abantu 13.

Umwiyahuzi yaje atwaye imodoka yuzuye ibisasu biturika ayigongesha bariyeri mu mujyi wa Beledwyne, ibyo bisasu bihita bisenya amazu binashwanyukana abantu.

Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa (AFP), byatangarijwe na Polisi ko hapfuye abagera kuri 13, hagakomereka 45. Polisi ntiyavuze umubare wizewe neza, kuko yavuze ko umubare w’abapfa ushobora kwiyongera.

Hassan Sheikh Mohamud, Perezida wa Somalia yavuze yamaganye kandi ko azatsemba abarwanyi ba Al-Shabaab bamaze imyaka 15 bagaba ibitero ku butegetsi bahungabanya umutekano w’Igihugu.

Kugeza ubu ntawe urigamba iki gitero cyibaye nyuma y’uko Leta ya Somalia yemeye ko habaye kudohoka mu ntambara irwana n’aba barwanyi bafitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda.

Ingabo z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe zoherejwe muri Somalia 2007 mu butumwa bwari kumara amezi 6 none kugeza ubu ziracyariyo.

Ibyemezo by’Umuryango w’Abibumbye byasabye Ingabo z’Afurika yunze Ubumwe kuba zavuye muri iki gihugu umwaka utaha ingabo za Somalia zikirwanirira zikirindira umutekano.

Muri iki gihe ibibazo by’umutekano bikomeje kuba byinshi muri iki gihugu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU