Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Ishuri Star Professional College, igisubizo ku burezi bw’u Rwanda

Ishuri Star Professional College ryigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro by’igihe gito, ryagarutse mu isura nshya nyuma yo kuvugurura uburyo bw’imikorere ndetse n’amasomo atangwa akaba yararushijeho kunozwa kugira ngo abarigana babone ubumenyi buhagiye bwo guhanganisha ku isoko ry’umurimo.

Iri shuri ry’Ikigo Goodrich Business Group, riherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako ya Matheus House. Ritanga amasomo ajyanye n’ubuvuzi nyunganizi [Reflexology, Massage, Gym and Fitness Instructions] ndetse n’amasomo ajyanye no gutunganya amajwi n’amashusho [Film making and Televison production] mu gihe cy’amezi atatu ndetse n’atandatu.

Ubundi umunyeshuri wiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro aba agomba kuba afite ibikoresho bihagije bimufasha mu masomo ndetse umwanya munini akawumara yigira ku murimo kuko bimufasha kunoza neza no gushyira mu bikorwa ibyo aba yize.

Umuyobozi Mukuru wa Goodrich Group, Dr. Francis Habumugisha, yavuze ko hajya gufatwa icyemezo cyo gutangira iri shuri hagaragaraga icyuho mu mitangire ya serivisi zijyanye n’amasomo bigisha cyane ay’ubuvuzi nyunganizi ahanini gituruka ku bumenyi buke.

Yagize ati “Wasangaga nk’abantu benshi bakora massage haba mu bigo by’ubuvuzi cyangwa mu mahoteli n’ahandi badafite ubumenyi buhagije aho aho gukiza zigatera ibibazo.”

“Ubundi gukora ikintu cyose kijyanye no gukora ku mubiri w’umuntu bisaba ko uba byibuze ufite ubumenyi bw’ibanze mu miterere n’imikoranire y’ibice by’umubiri w’umuntu ari na cyo tubanza kwigisha mbere y’uko dutangira gutanga aya masomo.”

Ku bijyanye no gutunganya amajwi n’amashusho Habumugisha yavuze ko bafite umwihariko mu gutanga aya masomo kuko hari ibikoresho bihagije kandi bigezweho ndetse n’abanyeshuri bakaba babasha kwimenyereza umwuga kuri televiziyo y’iki kigo, Goodrich Tv ibibabashisha gusohoka bafite ubumenyi ndetse bazi no kububyaza umusaruro.

Ati “Nk’ubu mu Rwanda biragoye kubona umuntu ufite ubushobozi bwo kugenzura ibiganiro kuri za televiziyo ‘control room technician’, keretse umukuye ku yindi asanzwe akorera. Twahisemo rero gutanga ubu bumenyi ku buryo uzayiga agasoza bitazamugora kubona akazi kuko agera ku isoko ry’umurimo bamurwanira, yaba mu gihugu cyangwa no hanze kuko tunamukurikirana tukamufasha mu kubona imikorere.”
Umuyobozi w’Ishuri Star Professional College, Patra Omamo, avuga ko aya masomo atareba abatarize gusa kuko na wa wundi wize ariko nanone akaba ashaka kwiyungura ubumenyi, ikigo abereye umuyobozi gitanga aya mahirwe.
Yavuze ko kandi kuri ubu mu ishuri rya Star Professional College ibikoresho byiyongereye yaba ku biga amasomo ajyanye n’ubuvuzi nyunganizi ndetse n’ajyanye no gutunganya amajwi n’amashusho hamwe n’abarimu b’inzobere bahuguwe n’Ikigo ITEC London [International Therapeutics Examination Council].
Yagize ati “Binyuze mu mikoranire n’iki kigo cyo mu Bwongereza abanyeshuri bigira muri Star Professional College bahabwa impamyabumenyi ziri ku rwego mpuzamahanga kandi bakaba bafite amahirwe yo gukomereza amashuri hanze y’igihugu.”
Kuri ubu abakeneye gutangirira amasomo yabo mu ishuri rya Star Professional College bari kwiyandikisha ndetse amasomo akazatangira mu Ukwakira 2023. Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 100.
Amafoto(Ahatunganyirizwa amajwi n’amashusho)
  
Amafoto (Ahigishirizwa ibijyanye n’ubuvuzi)
Amafoto( Ibijyanye na Siporo)
Amasomo yigishwa

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!