Umuganga yanenze Perezida Kapiteni Ibrahim Traoré ko adashoboye guhagarika iterabwoba muri iki gihugu, ahita amwohereza kurugamba kugira ngo arebe neza ukuri.
Muri Burikinafaso ibitero by’umutwe w’iterabwoba byakomeje kwiyongera kuva aho ubutegetsi bugendeye mu maboko y’abasirikare mu gihe byari byitezwe ko abo basirikare bari kubasha guhagarika ibyo bitero.
Muri iki cyumweru niho umuganga yanenze Perezida ko ntacyo akora ngo ahashye ibyihebe, maze Perezida nawe amutumaho ngo amwohereze ku rugamba nawe ashyireho ake, abashe kumenya uko urwo rugamba rutoroshye.