Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rayon Sports iguye miswi na Al Hilal Benghazi

Mu mukino urangiye wahuzaga ikipe ya Rayon sport, yo mu Rwanda na Al Hilal Benghazi, yo muri Libya, umukino urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ni umukino wabaye mu gisa nk’umuhezo kuko nta bafana bari bahari yewe n’ibitangazamakuru byari byakumiriwe.

Umukino wabaye utinze cyane ko ikipe ya Al Hilal yabanje gushinja Rayon Sports kwinjirana abantu benshi barenze abo bavuganye, gusa kera kabaye waje gutangira ukerereweho iminota igera kuri 20.

Umukino watangiye hazirikanwa abahitanywe n’ibiza by’umwuzure muri Libya.

Amakipe yatangiye atinyana, gusa ikipe ya Al Hilal Benghazi yotsaga igitutu Rayon sports, ibi byaje no gutuma umunyezamu wari mu Izamu Adolphe, ku ruhande rwa Rayon Sports avunika ku munota wa 17, maze asimburwa na Bonheur.

Amakipe yombi yakomeje guhangana na Rayon Sports itangira kugaruka mu mukino, gusa igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kurunguruka indi, barangiza ari 0-0.

Mu guce cya kabiri wabona umutoza wa Rayon Sports yakoze akazi mu bakinnyi kuko batinyutse botsa igitutu ikipe ya Al Hilal, byaje no gutuma bakorera ikosa kuri Mussa Esenu, wa Rayon Sports, ryavuyemo Penaliti, maze Luvumbu ayinjiza neza ku munota wa 54.

Kuba Rayon Sports yari yinjije igitego, hari hakiri kare kwemeza ko yatahukana intsinzi, gusa yakomeje kwihagararaho, ikinira inyuma cyane ari ko abarabu bayotsa igitutu, cyaje no kubyara musaruro ku munota wa 84, umukinnyi Elmalmi, wa Al Hilal yinjiza igitego cyo kwishyura ari nacyo cyatumye amakipe yombi agwa miswi anganya igitego 1-1.

Uyu wari umukino ubanzawo guhatanira itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho ikipe ya Al Hilal yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium, umukino wo kwishyura ukazabera n’ubundi i Kigali, ku italiki 30 Nzeri 2023, aho Rayon Sports ari yo izaba yakiriye ndetse abafana bashobora kuzaba bahari.

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!