Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUBUZIMAUmuntu wa kabiri ashyizwemo umutima w'ingurube.

Umuntu wa kabiri ashyizwemo umutima w’ingurube.

Lawrence Faucette ni umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’imyaka 58, uyu mugabo yabaye uwa kabiri ku isi washyizwemo umutima w’ingurube, babanje kuwuhindurira utunyangingo.

Ikigo Cy’Ubuvuzi cya Kaminuza ya Maryland nicyo cyakoze iki gikorwa ku wa 20 Nzeri 2023, ubu umutima ukaba utera neza nkuko byatangajwe n’iki Kigo ku wa 22 Nzeri 2023.

KitiKuri ubu Lawrence Faucette ari guhumeka neza ndetse n’umutima we urakora neza ku buryo nta bundi bufasha bw’ibindi byuma ari gukenera.”

Iki gikorwa kirakurikira icyabaye muri 2022, ubwo umugabo witwa David Bennett yabaye umugabo wa mbere utewemo umutima wakomotse ku ngurube bigatanga umusaruro, n’ubwo yapfuye nyuma y’amezi abiri.

Icyo gihe Urwego rushinzwe ubugenzuzi mu by’ubuvuzi muri Amerika, bahaye uburenganzira abaganga b’iki kigo cy’Ubuvuzi cya Maryland kubera ko ubusanzwe Bennett yashoboraga gupfa na mbere.

Ubusanzwe umutima w’ingurube ushyirwa mu muntu ugezeho aho bikomeye aho nta yandi mahitamo aba ahari, Uyu Lawrence Faucette niko byari bimeze kuko umutima we wari ufite indwara ituma aviramo imbere.

CNN yanditse ko nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byo guhagarara k’umutima kuri Lawrence, yahise yoherezwa muri ibi bitaro ku wa 14 Nzeri 2023.

FDA, ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Amerika, cyahaye umugisha iki gikorwa kubera ko uyu murwayi yashoboraga gutakaza ubuzima, kandi uyu mutima ushobora no kuzifashishwa mu bushakashatsi bwisumbuye.

Revivcor,ni ikigo cyo muri Amerika kindi cyabanje gutunganya uyu mutima hagahindurwamo utunyangingo 10, utugera kuri 3 dukurwamo.

Byakozwe kugira ngo uwo mutima bawusanishe n’umubiri w’umuntu, kuko biramutse bidakozwe ubwirinzi bwa muntu bufata urwo rugingo nk’umwanzi ubundi bugatangira kururwanya.

Uyu mugabo ari gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo bamwongerere ubudahangarwa, cyangwa harebwe ko hari indwara ishobora kugaragara itarabonywe mbere ikaba yamwangiriza.

Lawrence Faucette mbere yo gushyirwamo uyu mutima yabanje gusobanurirwa ingorane ashobora guhura nazo, arabyumva dore ko azi umumaro w’ubushakashatsi nk’ubu kuko nawe yabayeho umuganga.

Kugeza ubu muri Amerika habarurwa abarenga ibihumbi 113 bategereje kuba basimburizwa ingingo barimo abagera ku  3354 bakeneye bakeneye umutima aho abagera kuri 17 bapfa buri munsi bategereje uwabaha urugingo.

Lawrence Faucette washyizwemo umutima w’ingurube aha yari kumwe n’umugore we Ann Faucette

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!