Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGatsibo: Ukekwaho kwica umubyeyi we amutemaguye ari guhigishwa uruhindu.

Gatsibo: Ukekwaho kwica umubyeyi we amutemaguye ari guhigishwa uruhindu.

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gasange,akagari ka Viro haravugwa inkuru y’umugabo wishwe n’umwana we amutemaguye.

Ibi bikaba byarabaye ejo hashize ku wa 22 Nzeri 2023 ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba nibwo abaturage bamenye ko umugabo witwa Kwitonda amaze kwicwa n’umwana we.

Intandaro y’urupfu rwa Kwitonda ngo ni amakimbirane ashingiye ku masambu aho Kwitonda yagurishije ubutaka abana bagashaka kugirango abahe kumafaranga bikarangira umwe mu bana be amwishe.

Iby’aya makuru bishimangirwa na Gitifu w’umurenge wa Gasange, Furaha Frank yabwiye UMURUNGA.com ati:” Nibyo Kwitonda yishwe n’umuhungu we bapfa kuba yaragurishije umurima abana bakamwaka amafaranga ntibumvikane[…]“.

Gitifu yakomeje agira inama abaturage ko bagomba kwirinda kwihanira kuko bitemewe, ko bafite imyumvire yo kumva ko bagomba kwihanira, yanabwiye urubyiruko ko bagomba gukura amaboko mu mifuka bagakora bagashaka ibyabo ntibarindire kuzajya batekereza ko babona imigabane cyangwa umunani iwabo.

Abaturage bahaye baduhaye amakuru bavuze ko ubwo uyu musaza Kwitonda yari yagurishije isambu, umuhungu we witwa Nzabamwita bakunze kwita Manunuri, yamusabye amafaranga ibihumbi 10, undi arayamwima, maze amutema mu mutwe, umusa ahunze atabaza uyu muhungu we w’imyaka 16 aramusingira aramutemagura.

Uyu musore akekwaho kwica se arimo gushakishwa uruhindu

Amakuru UMURUNGA.com wamenye ni uko uyu musaza yamaze no gushyingurwa.

Ukekwaho kwica Kwitonda yahise atoroka,ubu akaba ari gushakishwa ngo ashyikirizwe inzego bireba.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!