Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Kigali: Ubuyobozi busobanuye impamvu bwahagaritse amahema yakorerwagamo ibirori

Hamaze iminsi hariho kutavuga rumwe hagati y’Umugi wa Kigali n’abafite ubushabitsi bw’amahema akodeshwa agakorerwamo ibirori, umugi wa Kigali wasobanuye icyo ugamije.

Kuri uyu Kane Taliki ya 21 Nzeri 2023, mu kiganiro umugi wa Kigali wagiranye n’itangazamakuru, Meya Prudence Rubingisa, yatangaje ko hari abantu bumvise nabi umwanzuro wafashwe kuri aya mahema, avuga ko batagamije kuyakuraho cyangwa guhagarika ubukwe ahubwo bagendereye kunoza no kugabanya ibijyanye n’urusaku, kubungabunga isuku n’ibindi.

Ati”Mu mugi wa Kigali ntabwo gahunda ari ukurandura amahema yakorerwagamo ubukwe cyangwa se guca ubukwe, ntabwo bishoboka kuba.

Bishoboke ko bitumvikanye neza, ariko ikigenderewe ni ukureba, ese standards tugenderaho zirubahirizwa?, Standards nshaka kuvuga ni, mfite ibisabwa bituma ngabanya urusaku cyangwa nubahiriza amabwiriza y’urusaku kugira ngo ibyo nkora bitabangamira bagenzi banjye?.

Ikindi ni ukureba ese hari isuku?, ari ibigendanye n’ubwiherero ari bijyanye n’aho guparika imodoka zaje mu birori.

Ari ibigendanye n’urusaku kuko iyo turureba ntabwo tururebera mu ndorerwamo y’abarwumvira ahandi yenda batari no muri icyo gikorwa ahubwo ni no kururebera mu bari muri icyo gikorwa bo rurabagiraho iyihe ngaruka??. “

Meya w’umugi yakomeje aburira abantu bahabwa uburenganzira bwo gukora bakagwa mu makosa agendanye nko kutubahiriza abantu yemerewe kwakira, parikingi n’ibindi hari ibihano bibategereje.

Meya Rubingisa yahishuye ko ubukangurambaga bukomeje kuko ngo barimo gutegura ibiganiro n’abategura ibirori, haba mu mahema, mu nyubako zitandukanye, iz’ubucuruzi, ibiro n’aho gutura, mu rwego rwo kugira ngo habeho ubufatanye mu kubungabunga imibereho myiza y’abatuye umugi wa Kigali.

Inyubako zisengerwamo nazo zatunzwe agatoki zisabwa kugira ibipimo zuzuza mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kigali.

Ibi bije mu gihe mu minsi yashize, abashoramari bamwe na bamwe bafite amahema akorerwamo ubirori, nk’ubukwe n’ibindi mu mugi wa Kigali, basabwe guhagarika ibyo bikorwa babwirwa ko aho biri hagenewe imiturire.

Walter Hunde Rubegesa, umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru IGIHE, ko PSF, ifite amakuru ko kuva ku italiki 18 Nzeri uyu mwaka, hamaze gufungwa nibura amahema asanga 20, gusa ngo barimo kwishyira hamwe ngo basabe ubuvugizi mu buryo bwa rusange.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!