Mu rwunge rw’amashuri rwa Gati (G.S Gati) riherereye mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza yahagaritswe by’agateganyo mu kazi. Birakekwako ibaruwa yahawe imuhagarika by’agateganyo ko byaba ari ukubera kunyereza ibishyimbo.
Uriya muyobozi wa G.S Gati yavuze ko yahawe ibaruwa.
Yagize ati “:Ibaruwa nahawe ivuga ko bari mu iperereza nyuma bamenya ibyo ari byo kikaba cyashyirwa mu bikorwa.”
Akomeza avuga ko atemerewe kujya mu kazi nk’uko bisanzwe, gusa yirinze kuvuga icyo yajijijwe.
Yagize ati “Ntabwo nabyinjiramo byose kugira ngo ntabangamira iperereza.”
Yemeye ko ibiri gukorwaho iperereza ari ibijyanye n’imikorere n’imikoranire n’abakozi.
Ubusanzwe byajyaga byumvikana ku bakozi ba Leta aho umukozi waketsweho amakosa amara amezi atatu adakora atanahembwa, gusa uriya muyobozi yavuze ko atajya mu kazi ariko guhembwa byo nta kwezi kurashira ahawe ibaruwa.
Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza ntibyadukundira.