Abahanga mu bijyanye n’Ubuzima bagaragaza ko umuntu wese adakwiye kurya cyangwa kunywa ikintu cyose kibonetse ahubwo akwiye gukora amahitamo bitewe n’imiterere y’umubiri we.
Abahanga bagaragaza ko mu kurengera ubuzima umuntu akwiye kubanza gukorerwa isuzumamubiri ‘Physical Assessment’ mbere yo guhitamo ibyo arya.
Ni muri urwo rwego Goodrich Group yashyizeho Ikigo Goodrich Life Care mu gufasha abaturage kumenya urwego rw’ubuzima bwabo bijyanye n’ibyo umubiri ukeneye haharanirwa kubaka ubuzima bwiza kandi buzira umuze.
Umuyobozi Mukuru wa Goodrich Group, Amb. Dr. Francis Habumugisha, avuga ko impamvu nyamukuru hatangijwe Ikigo Goodrich Life Care ari ukwita ku buzima bw’abantu ndetse bakanagirwa inama y’icyo bakora mu gihe runaka.
Avuga ko hari aho usanga abantu bakuru barya ibiryo byagenewe abana cyangwa abana na bo bakarya ibiryo byagenewe abantu bakuru. Hari uba ufite umubiri ukeneye ikigero cy’amavuta cyangwa isukari kurusha undi ariko ugasanga barya cyangwa banywa ibintu bimwe.
Yakomeje ati “Hari abantu bakora imyitozo ariko itajyanye n’umubiri wabo aho umuntu aterura ibyuma umutima warabyimbye ejo ugahagarara, ni byiza rero ko mbere yo kuba wakora imyitozo iyo ari yo yose wabanza ugakorerwa isuzumamubiri kuko hari igihe ubuzwa gukora imyitozo runaka bitewe n’ubuzima bwawe.”
Yakomeje avuga ko umuntu adakwiye kurya ibyo ashaka cyangwa ibimuryoheye kuko hari ibindi bintu by’ingenzi byo kwitaho.
Ati “Hari uvuga ngo inzoka yanjye ntikunda ibi cyangwa ibi ariko mu by’ukuri umuntu ntagaburira inzoka.”
Dr. Francis yagarutse ku bintu bitatu bya mbere biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu akaba ari na byo by’ingenzi baje gukemura.
Ati “Hari igihe umubiri usinzira ugasanga ntukora uko bikwiriye umuntu akagira ibilo byinshi kandi atariye cyane kurusha abandi cyangwa ukarwara diabète utanyoye isukari nyinshi kurusha abandi aha ikiba gikenewe ni ugukangura ibice by’umubiri bisinziriye umubiri ukongera ugakora neza.”
“Ikindi kandi hari igihe urwara kuko hari ibyo wabuze mu mubiri wenda hari vitamines cyangwa imyunyungugu yabuze aha akaba ari ho dukangurira abantu kutugana tukabafasha kumenya ibibura mu mubiri kuko indwara nyinshi zituruka ku kuba hari ibyo wabuze bikaba byanakuvuramo urupfu.”
Yavuze ko kandi icya nyuma gishobora guhitana ubuzima bw’abantu hari igihe ibintu biba byinshi mu mubiri kandi mu byukuri bidakenewe.
Yagize ati “Hari ibyitwa ‘electromagnetic radiation’ biva ku bikoresho by’ikoranabuhanga kandi ntaho twabihungira kuko ari bwo buzima tubayemo ariko birica, hari ibiva mu mirire urugero nko kurya imbuto cyangwa imboga ziba zatewe imiti yica udukoko cyangwa ukurya ubugari bw’imyumbati iba yasewe hakaba hajyamo utuvungu tw’ingasire y’icyo cyuma gisya kandi turica n’ibindi.”
Dr. Francis avuga ko muri Goodrich Life Care basuzuma bakareba ikibura mu mubiri, ibyabaye byinshi ndetse n’imikorere y’ibice by’umubiri byose bigakorerwa isuzumwa bigakorwa hifashishijwe imashini zigezweho zabugenewe ndetse n’umuntu akaba yahabwa inyunganiramirire akeneye.
Reba Video