Nyuma y’ibibazo byinshi bivugwa ko yari afite basanze yapfuye, bikekwa ko ari uburozi yaba yanyweye, uyu yari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Mtanila giherereye Igangwe, Chunya, muri Tanzania mu Ntara ya Mbeya, yitwaga Mugwira Nkuta wari ufite imyaka 41.
Kazaga Benjamin, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mbeya yatangaje ko uyu muyobozi yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma yo guhabwa amafaranga n’itsinda ry’abanyeshuri Taliki ya 13 Nzeri 2023.
Umuyobozi wa Polisi yakomeje asobanura ko uyu muyobozi w’ikigo ashobora kuba yariyambuye ubuzima nyuma yo gukoresha amafaranga yahawe n’abanyeshuri ibyo atagombaga gukora, yabona bizamenyekana agafata uyu mwanzuro.
Homera Juma, umuyobozi w’Intara ya Mbeya, yavuze ko mu buryo bwo kugira ngo abantu bagabanye kwiyambura ubuzima, hakwiye gushyirwaho gahunda y’inyigisho zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Yagize ati “Ni ngombwa kubikora, abantu bakwiye kumenya ibibazo bibangamira ubuzima bwo mu mutwe, bamenye icyo bashobora gukora n’ibimenyetso byabyo. kugira ngo nibabona ibi bimenyetso bigabanye abiyahura bagapfa.”
Yakomeje agira ati “Vuba aha, hari umwana w’umukobwa wo ku ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Loleza wiyahuye, biza kuvugwa yabitewe n’ibibazo byinshi yari afite, ubu rero kugira ngo ibikorwa nk’ibi bigabanyuke, abantu ni ngombwa ko bahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Abababajwe cyane n’urupfu rw’uyu muyobozi w’ikigo, harimo umuyobozi w’Akarere ka Chunya Saimon Mayeka Salomon iki Kigo giherereyemo.