Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAUmukecuru w'imyaka 95 utarigeze ashaka umugabo avuze icyabiteye.

Umukecuru w’imyaka 95 utarigeze ashaka umugabo avuze icyabiteye.

Umukecuru w’imyaka 95, arinze asaza adashatse umugabo, yivugira ko ari se wamubujije kutazigera ashaka umugabo utari umugatolika, aha ni muri Nigeria.” 

Uyu mukecuru yagaragaye muri videwo yazamuye amarangamutima ya benshi, bavuga ko se w’uyu mukecuru yahemutse, bagira bati”Iyo aba akiriho ngo arebe ingaruka byamugizeho kumubuza kwishakira umugabo kubera idini.’ ‘

Uyu mukecuru yivugiye ko ubwo yari akiri inkumi yabenze abasore benshi, kubera ko se yari yaramubwiye ko atagomba gushaka umusore udafite ukwemera gatolika.

Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru ajya yibuka ibihe bye by’ubuto yanyuzemo, ibi byateye agahinda abantu benshi bakoresha urubuga rwa Tik Tok.

Iyo wumvise uko uyu mukecuru abisobanura muri videwo ku murongo, wumva agifite ubwenge, avuga ko abo bavukana bose bashatse abagabo basengera muri gatolika, ariko we ntiyigeze abona umugabo.

Uyu mukecuru avuga ko kubahiriza inama za se aribyo byatumye abura umugabo, kubera ko nta musore ufite ukwemera gatolika wigeze amurambagiza.

Iyi videwo yashyizwe ku rubuga rwa Tik Tok, yavugishije benshi bamwe bavuga ko se yamuhemukiye, abandi bavuga ko agikomeye cyane.

Uwitwa Emaris Ezinne yagize ati “Ise aragatsindwa yarahemutse.”

Undi ati “Urabona uko inyigisho z’idini zahinduye se, nawe akamuhindura.”

Sharon Of Enugu nawe yagize ati “Njyewe namaze kubwira ababyeyi banjye ko idini ritazigera rimbuza gushaka umuntu nkunda.”

Hari undi wanditse ati “Iyo se aba akiriho ngo arebe ko umwana we amerewe ubu.”

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!