Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwataye muri yombi Muramira Joseph wo mu Karere ka Nyanza akekwaho gusambanya umwana we bwite.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Buhoro, akagali ka Buhinja, mu Murenge wa Kigoma, ho mukarere ka Nyanza, gusa amakuru ava mu baturage avuga ko uyu mugabo yaba abeshyerwa n’umugore we amurenganya.
Baganira na BTN, dukesha iyi nkuru, abaturage batangaje ko batunguwe no kumva iyi nkuru bavuga ko ari ubwa mbere babyumvise kuri uyu mugabo, bagakeka ko yaba ashinjwa ibinyoma.
Ngo icyo bashingiraho ni uko uyu mugabo yateganyaga gushyingiranwa n’undi mugore kandi uyu nawe barabyaranye umwana w’umukobwa kuri ubu umaze kugira imyaka 14, bakaba bakeka ko ari ishyari yagize.
Umwe muri aba baturage, yavuze ko rwaba ari urubwa uyu mugore ashaka kwambika uyu mugabo, cyane ko ngo bijya bibaho umugore mwatandukana akaba yakora uko ashoboye ngo akwambike icyasha, cyane ngo uyu mugabo nta mico mibi asanzwe arangwaho.
Ati”Kuva nakumva uyu mwana sindamwumvaho imyitwarire ikocamye, abana neza n’abaturage. ”
Akomeza yemeza ko ibi byose nyirabayazana yaba yaraturutse ku makimbirane uyu mugabo yagiranye n’uwo bahoze babana bakaza gutandukana akaza kwimuka.
Aya makuru kandi yaje kwemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Mukantaganzwa Brigitte.
Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigoma.