Abatuye mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, baravuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, abatukira mu ruhame, ndetse ko ajya acyocyorana na bo ku buryo hari uwo bari bafatanye mu mashati, bakabakiza.
Aba baturage bavuga ko iyo bari mu Nteko z’Abaturage, uyu muyobozi wabo akoresha imvugo zitaboneye zituma bamwe muri bo bamubonamo ishusho itari nziza.
Uwitwa Kayitana avuga ko yigeze kugirana amakimbirane n’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa, bapfa amafaranga igihumbi (1 000 Frw) yamusabaga nk’umusanzu w’inyubako.
Uyu muturage avuga ko yari amaze guhabwa ibihumbi icyenda mu itsinda, ashaka guhita ayishyura mu bwisungane mu kwivuza, ariko Gitifu akamubwira ko agomba gukuramo 1 000 Frw.
Ati “Ndavuga nti ‘ese ndajya gufasha abandi bantu nanjye ubwanjye ntarifasha ntaratanga mituweli?’ ndavuga nti ‘reka mbanze ntange mituweli nyuma nzabone mfashe abandi’.”
Uyu muturage avuga ko icyo gihe yatonganye n’uyu muyobozi. Ati “Twari tugiye kurwana, haba abantu baradukiza.”
Abaturage bavuga ko ubwo ubu bushyamirane bwabaga, bwazamuwe n’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa, wagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi, agahaguruka ajya gufata mu mashati uwo muturage bashyamiranye.
Umwe ati “Byari bigayitse, twabibonye nk’ibintu bigayitse, umuyobozi ntaba akwiye kurwana n’umuturage, ahubwo yamwigisha.”
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabikokora, Rugambwa Faustin ahakana iyi myitwarire idahwitse avugwaho n’abaturage.
Ati “Iyo nza kurwana n’umuturage, amabwiriza arakurikizwa, mba naragiriwe inama, yari kwiyambaza inzego z’Ubugenzacyaha, inzego z’umutekano izisumbuye kuri njye kugira ngo atabarwe.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, Nyamutera Emmanuel yabwiye RADIOTV10 niba imyitwarire nk’iyi ivugwa n’abaturage, yaragaragaye ku muyobozi, bidakwiye, kandi ko bagiye kubikurikirana.
Ati “Akenshi dukangurira abaturage ko abayobozi b’inzego z’ibanze, iyo baba bafite gahunda batishimiye bajye batubwira. Umuyobozi abwira nabi abaturage, ntabwo biba bikwiye.”