Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAUmugabo wari afite ubumuga bwo mu mutwe yahinduriwe ubuzima n'umugira neza.

Umugabo wari afite ubumuga bwo mu mutwe yahinduriwe ubuzima n’umugira neza.[AMAFOTO]

Umugabo witwa Mc Wanyoike Wa Mugure wo mu gihugu cya Kenya, yagiriye neza umugabo wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, ubwo yamutoraguraga amusanze ku muhanda.

Uyu mugiraneza yagiriye neza uyu mugabo ubwo, yamusangaga ku muhanda ubwo yari mu kazi ke i Makuyu, mu Ntara ya Murang’a.

Wanyoike rero yafashe uyu mugabo amujyana mu kigo cyita ku barwayi bafite ubumuga bwo mu mutwe, baramuvura none ubuzima bwe bwarahindutse.

Wanyoike yahinduye ubu buzima bw’uwahoze afite ubumuga bwo mu mutwe, kugeza n’ubwo yamuhaye inzu.

Wanyoike abinyujije kuri konte ye ya Facebook yagize ati “Ntago wakemera ko uyu mugabo ari uwahoze afite ubumuga bwo mu mutwe nakuye i Makuyu, Murang’a … Murigu yarahindutse rwose agarura ubwenge bwe… agize andi mahirwe yo kubaho, dukwiye guha Imana icyubahiro cyose. kumuha inzu byagenze neza, turashimira bwana Murigu wongeye kuzuka.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!