Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo:Shyorongi umushoferi yakoze impanuka ahita acika

Mu muhanda uva Rulindo werekeza Kigali habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye inka yarenze umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi umushoferi avamo yanegekaye ahita yigendera ntawe umuciye iryera

Iyi kamyo yavaga Rulindo yari itwaye inka 11 izizanye ku ibagiro riri Nyabugogo,yageze I Shyorongi irenze gato ku biro by’umurenge wa Kanyanga umushoferi kubera umunaniro arasinzira nkuko byemejwe n’abantu 2 barikumwe n’uyu mushoferi,akanguka imodoka yamaze kurenga umuhanda.

Abarikumwe n’uyu mushoferi bavuze ko yaje ananiwe kuburyo bagendaga bamukangura ashaka gusinzira (Bizwi nko gutura ibishyito).

Iyi modoka yarenze umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi inka 3 zirangirika kuburyo harimo izacitse amaguru,uyu mushoferi nawe yavuyemo yanegekaye acunga abantu ku jisho ahita atega iyindi modoka arigendera baramubura.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene yemeje aya makuru avuga ko uyu mushoferi agishakishwa kugirango hakorwe iperereza ku cyaba cyateye impanuka gusa avuga ko bikekwa ko ari umunaniro.

Ivomo: YegoB

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!