Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Polisi yavugishije abantu nyuma yo gukurura umugabo ku modoka.

Abantu benshi ba babajwe cyane n’amashusho yagiye ahagaragara imodoka ya Polisi yo muri Afurika y’Epfo ikurura umugabo wari wayiziritsweho kubera ibyaha yacyekwagaho.

Aya mashusho yafashwe ku mugoroba wo ku wagatanu w’icyumweru cyashize, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Biravugwa ko abapolisi bziritse ukuboko kwa Milosh Basson ku muryango w’imodoka yabo kubera ko yacyekwaga ko afite ibiyobyabwenge.

Abaturage bahise biruka kuri iyi modoka, ubwo batangiraga gukurura uyu mugabo mu muhanda mu gace ka Cape Town.

Abaturage bose birutse bavuze induru inyuma y’imodoka kubera ibyari biri gukorerwa uyu mugabo, umuntu mwe niwe wagerageje ku mufata ukuboko.

Milosh yatangaje ko yumva atameze neza, kubera ko yakorewe ibintu byishi bibi, dore ko ngo yabanje guterwa urusenda mu maso.

Uyu mugabo avuga ko yatwawe mu mudoka ava amaraso menshi kugera kuri Polisi, ngo agezeyo akubitwa imigeri n’imigozi.

Milosh yatangarije itangazamakuru ko afite ubwoba kuko isaha ku isaha, ashobora kugirirwa nabi.

Umunyamategeko we Keegan Lasker yavuze ko yashoboye guhura n’umukiriya we mu masaha ya saa yine z’ijoro kuri uwo mugoroba.

Yavuze ko imyenda ye yari yuzuyeho amaraso, kandi ngo ntibyashobokaga ko yamufasha kuri uwo munsi kubera ko yari afashwe nabi na Polisi.

SRC: Umuryango

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!