Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Kigali: Amashuri yasambutse,inzu zirasenyuka kubera imvura yivanze n’umuyaga

Kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, mu tugari twa Mwendo na Rwesero, mu murenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, ho mu mugi wa Kigali, umuyaga wivanzemo imvura nyinshi byasenye ibyumba by’amashuri n’inzu z’imiryango 12.

Ibyumba by’amashuri byasambutse ni ibyo mu kigo cy’amashuri cya G.S Mwendo, ndetse inzu ziherereye mu mudugudu Leta yari yaratujemo abaturage, wa IDP Makaga Rwesero, zirasenyuka.

Kugeza ubu ngo ntawahatakarije ubuzima cyangwa ngo abe yahagirira ikibazo uramenyekana, uretse ko ngo aba baturage bashobora kuba basizwe iheru heru n’ibi byago kuko ngo ibyari mu nzu, birimo ibiryamirwa n’ibindi, byangiritse.

Mu gihe hagishakishwa uko aba baturage bangirijwe n’ibiza basanirwa ngo ubu bacumbitse mu baturanyi babo nk’uko Ntirushwa Christophe, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yabitangaje.

Ati”Mu murenge wa Kigali haguye imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga inkuba n’umuyaga mwinshi,twabaruye ibyumba by’amashuri bitandatu n’igikoni byasambutse ibisenge biraguruka, inzu z’imiryango 12 n’ibisenge by’inzu 12 z’abaturage.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, kiburiye abaturage ko bagomba kuzirika bagakomeza ibisenge by’inzu zabo kuko muri iki gihe cy’umuhindo cyatahuye ko hazagwa imvura nyinshi irimo n’umuyaga.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!