Uyu munsi tariki ya 14 Nzeri 2023, Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana yasoje amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya Polisi byihariye (Basic Special Forces course) yari amaze amezi 9.
Ni amahugurwa yaberaga mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CCTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera yitabiriwe n’abagera kuri 228.