Igihugu cya Libya gikomeje kwibasirwa n’icuraburindi ryo kubika abacyo bahitanywe n’imyuzure yibasiye iki gihugu yangije byinshi igahitana n’ubuzima bw’abantu, aho ubu hamaze kubarurwa abakabakaba ibihumbi 20 bitabye Imana.
Nk’uko ubuyobozi bw’umugi wa Derna, wibasiwe kurusha ahandi, bwabitangaje, ngo abamaze kumenyekana bashobora kuba bahitanywe n’umwuzure bamaze kubarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20.
Al-Ghaithi Abdulmenan, ni umuyobozi w’umugi wa Derna, ahamya aya makuru avuga ko mu ntara ayoboye, ibintu bikomeje kujya irudubi, kuko tubiri mu turere tw’umugi ayoboye, ngo twarimbutse burundu.
Utu turere ngo twari duduwe n’ibihumbi birenga 100, bityo ngo hari ibyago by’uko iyi mibare ishobora gukomeza kwiyongera.
Kuri ubu Abdul Hamid Al Dabaiba, Minisitiri w’intebe wa Libya, yafashe umwanzuro wo gutanga ikiruhuko cy’iminsi 10 ku mashuri muri Libya, mu rwego rwo kwifatanya n’ababuze ababo muri kiriya kiza, no kunamira abahaburiye ubuzima.
Muri iyi minsi 10, ngo amashuri yaba yifashishwa mu gucumbikira abarokotse umwuzure mu bice byibasiwe.
Umwe baturage ba Derna ,baburiye ababo muri ibi biza, Mahmud Abdulkarim yabwiye, umunyamakuru Moutaz Ali , uri Tripoli, ko yaburiye nyina umubyara n’umuvandimwe we, mu mwuzure nyuma yo kunanirwa kubakuramo, ati” Mama yanze guhunga ngo ntiyata urugo rwe,…ntiyari azi ko ibintu byaba bibi kugeza kuri ruriya rwego yari imvura iteye ubwoba birenze urugero”
Mabrooka Elmesmary, ni umunyamakuru wari mu gace ka Derna, yatangarije Aljazeera, ko agace ka Derna kari mu icuraburindi, ati”Nta mazi ahari, nta muriro, nta peteroli, biteye ubwoba.”
N’ubwo bimeze bityo ngo hari benshi bagwiriwe n’amazi, abatwawe n’imyuzure n’abarohamye mu nyanga, ku ba baboneka bose bikaba bikigoranye.
Aljazeera