Uvuga ko yigeze kuvugishwa na Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu akabashyingura mu nzu yari atuyemo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yamusabye ko yazajya kumusura i Kanombe, akamwizeza ko ari umutagire utunze amafaranga atubutse, ko ajya no kurangura mu mahanga.
Jennifer Uwamahoro mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yβumunyamakuru Gerad Mbabazi, avuga ko ubwo Kazungu yamuhamagaraga, yamubwiye ko afite ikamyo akoresha mu bucuruzi bwo kurangura hanze yβu Rwanda.
Ati :βAnyereka amabuye yβagaciro, anyereka uburyo ajya muri Congo, noneho agafotora nkβumuntu wβumugabo ukize uhagaze no ku modoka, yarangiza akakoherereza amafoto akakubwira ngo βuyu ni njyeweβ.β
Jennifer avuga ko icyatumye amugiraho amakenga ari ukuba yaramubwiraga ko aba ari muri hoteli, ariko akaza kumwoherereza amajwi yumvikanamo abana barira.
Ati :βIkintu cyaje gutuma mugiraho amakenga, amajwi yonyoherereje, hari harimo umwana urira, kandi ari kumbwira ko ari muri Tanzania bari gupakira, we ari muri hoteli.β
Ngo nyuma yamubwiye ko yageze mu Rwanda, kandi ko yamukunze kuko yamubonye kuri YouTube atanga ibiganiro, akamubwira ko yifuza ko yazamugira inama.
Avuga ko akurikije ibyo bagendaga baganira, byatumye uyu mugore yumva ko uwo muntu ari umutekamutwe, akaza kumwiyama, amusaba kutazongera kumuhamagara.
Ati :βNdamubwira nti βntiwongere kumpamagaraβ nti kandi ikindi cyongeyeho, njye nje no kukureba, naza nzanjye nβamafaranga magana atanu yβitike na telefone yanjye nkayisiga, nti βkuko turabizi ko mwambura abagore telefoneβ, yahise akupa ntiyongeye guhamagara.β
Jennifer avuga ko yageze aho akamubwira ko akurikije uko yakomeje kumubwira, yumva ari umukire, bityo ko yamwoherereza amafaranga.
Ati :βNjye naramubwiye nti βnkurikije aho nahereye numva wivuga ibigwiii, ubundi ubwo wakabaye warohereje nkβibihumbi ijanaβ [β¦] nti βnone se urabwira umugore ngo aze ntunamwoherereze tike?β.β