Ikipe y’igihugu cy’Uburundi mu mupira w’amaguru yananiwe kunganya n’igihugu cya Cameroon ubwo yatsindwaga ibitego 3-0, bagahita basezererwa mu kuzitabira igikombe cya Afurika.
Ikipe y’igihugu cy’Uburundi, Intambamurugamba, yasbwa kunganya gusa n’ikipe y’igihugu cya Cameroo, Intare zitisukirwa, Lion Indomptable, ngo ihite ibona itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, gusa byariyangiranye idakozemo.
Iyi kipe ni imwe mu makipe ya Afurika y’Uburasirazuba zari igifite amahirwe gusa birangira iyateye inyoni, kuko kunganya byashobokaga cyane, ku makosa y’abakinnyi b’Intambamurugamba, Intare za Cameroon zayakoshoje ibitego.
Mu kibuga wabonaga Uburundi bwihagazeho bifatika, gusa gukomeza umutsi imbere ya Cameroon, izwiho ubushongore n’ubukaka byasaga n’ibigoye ku bashingantahe.
Igice cya mbere bagerageje kwihagararaho bishoboka, abafana bakabona icyizere gihari, gusa nyuma yo kubakorera inama, abasore ba Rigobert Song, bagarutse mu kibuga bariye karungu, maze intare zihita zizura umugara ku munota wa mbere gusa w’igice cya kabiri, ku munota wa 46, bafungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bryan Mbeumo. Iki gitego cyaturutse ku makosa ya myugariro nduwarugira, yageragezaga gusubiza umupira inyuma ngo awuhe umunyezamu gusa ntiwamugeraho, Mbeuno, abona amahirwe atakwitesha ahita abakosora.
Ku munota wa 59, Christopher Wooh, wa Cameroon, yongejemo, maze Uburundi butangira kurwana no kutanyagirirwa muri Cameroon.
Ku munota wa 93, ku ikosa rikomeye ry’umunyezamu, wateye umupira mu mugongo wa kabuhariwe, rutahizamu, kapiteni, Vincent Aboubakar, yahise abatera igitego cya gatatu, basa n’abatashye batewe mpaga ku bitego 3-0.
Mu itsinda C, Cameroon na Namibia, ni zo zakomeje, naho Uburundi na Kenya zitaha amara amasa
Reba hano agace k’umukino
https://x.com/TityKayishema/status/1701705364629008807?s=20