Umutoza watozaga ikipe y’igihugu Amavubi yafashe umwanzuro wo guhagarika gutoza iyi kipe nyuma y’amezi agera kuri 15 ayitoza.
Bimwe mu bitekerezo byakomeje kugaruka mu bakunzi b’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Amavubi, bakomeje kuba mu rujijo iyo barebye ibiba ku ikipe yabo, aho bibaza aho ikibazo kiri.
Abatoza baza gutoza u Rwanda bakunze gusezererwa bashinjwa umusaruro mukeya, nyamara wajya mu mibare ugasanga n’abo babasimbuje nta byishimo batanze nyamara baba bahembwa neza, hakaba ubwo abatoza bahitamo no gusezera amasezerano atarangiye aho benshi bahita bibaza niba banze umushahara cyangwa banze gukomeza gusebana n’iyo kipe intsinzi ziba zabaye ingume, nyamara aba batoza baba bagaragara nk’abatoza mpuzamahanga.
Hari aho bikekwa ko banga gukomeza kwanduza izina ryabo mu gihe babona bakora ibishoboka nyamara umusaruro ukanga.
Umutoza Carlos Alos, agiye atsinze umukino umwe rukumbi mu mikino 12 yatoje ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi.
Muri iyi mikino yanganyije imikino 5, atsindwa imikino 6, atsinda ibitego 5, atsindwa ibitego 13.
Carlos Alos Ferrer, abinyujije kuri instagram, yavuze ko agiye gutangira umushinga mushya, maze yifuriza ishya n’ihirwe ikipe y’igihugu cy’u Rwanda, Amavubi.
Ibi bije nyuma y’uko isezera rye ryari rimaze igihe rihwihwiswa, ko yaba yarasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko yasesa amasezerano ku mpamvu yitaga bwite.
Andi makuru avugwa ngo ni uko uyu mutoza yaba yamaze kubona akandi kazi.
Umunya-Esipagne, Carlos Alos Ferrer, yari amaze amezi agera kuri ane yongerewe amasezerano yo gukomeza gutoza iyi kipe imyaka ibiri yose.
Benshi bakomeje gutangazwa n’amafaranga yahembwaga n’imbumbe asaruye mu mavubi nyamara nta musaruro we yatanze.
Mu mezi 15 yari amaze atoza u Rwanda, ngo agiye amaze guhembwa miliyoni zigera kuri 210 z’amafaranga y’u Rwanda, we akaba yaratahukanye intsinzi imwe mu mikino 12 yose yatoje u Rwanda.
Carlos Alos, yari yahawe akazi ko gutoza u Rwanda taliki ya 29 Werurwe 2022, aho yaje asimburana na Mashami Vincent wari umaze imyaka itanu ari we utoza u Rwanda.
Uyu mutoza ku kwezi kumwe gusa yahembwaga amadolali ya Amerika angina n’ibihumbi 12, bivuza asaga miliyoni 12 mu manyarwanda, ndetse akaba yahabwa agahimbazamubyizi igihe cyose atsinze umukino.
Gusa aka gahimbazamusyi ntabwo kamuhiriye kuko yakabonye rimwe rizira irya kabiri.
Uretse ibi, uyu mutoza yishyurirwaga inzu yo kubamo, agahabwa imodoka na lisansi iyikoresha.
Uyu mutoza ngo mu mateka ye yaranzwe no kutarenza umwaka, ibintu byagiye bimuranga kenshi ubwo yatozaga ahantu hatandukanye.
