Thursday, January 30, 2025
spot_img

Latest Posts

RIB itangaje amakuru mashya ya Kazungu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje andi makuru yerekereye Kazungu Denis, watawe muri yombi mu cyumweru gishize, nyuma y’uko hari imirambo yatahuwe mu cyobo cyari mu nzu yabagamo, atangira gukorwaho iperereza.

kuba abangamira iperereza, anayobya rubanda.

Yavuze ko ibivugwa ko Kazungu yakuragamo zimwe mu ngingo z’abo yabaga yishe akazigurisha, bitigeze byemezwa n’inzobere zo Laboratwari ya ‘forensic’, nubwo isuzuma kuri iyo mirambo rigikomeje.

Dr. Thierry B. Murangira yongeyeho ko iperereza rigaragaza ko uwo Kazungu ukekwaho ibyo byaha, ntaho ahuriye n’ibyo gucuruza ingingo z’abantu. Kandi yakoraga wenyine, nk’uko yabyivugiye ndetse bikanemezwa na bamwe mu bashoboye kumucika yari yamaze kubageza iwe ndetse yanamaze kubiba amafaranga yari afite kuri telefoni kuri ‘MoMo’.

Amazina ya bamwe mu bishwe yamenyekanye

Kugeza ubu, hari amazina y’umwe mu bishwe yamenyekanye, yanavuzwe ku mbuga nkoranyambaga mu itangazo rivuga ko harimo uwitwaga Turatsinze Eric w’imyaka 23.

Itangazo ryakwirakwijwe kuri WhatsApp, ryatanzwe n’umuryango wa Habiyambere Jean Marie Vianney, rivuga ko Turatsinze yabuze muri Werurwe 2022, bikavugwa ko yaba ari mu bikekwa ko Kazungu yishe, nk’umuntu umwe wenyine w’igitsina gabo wari mu bishwe.

Umuvugizi wa RIB, yemeje ko mu mirambo yamaze kumenyekana harimo izina Turatsinze Eric , ariko ko ntaho rihuriye n’itangazo ryakwirakwijwe, kuko abaritanze atabazi.

Yagize ati, “Turatsinze Eric, yavutse mu 1998, yari mu bishwe na Kazungu Denis kandi ubwe yiyemerera ko yamwishe. Umuryango we wamenyeshejwe. Iperereza rigeze ku rwego rwa Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga, dutegereje ibizava mu bisubizo by’ibizamini bya DNA”.

“ Gusa ntituzi umuntu watanze ririya tangazo, kuko ntabwo ari Se wa nyakwigendera wamenyekanye ko ari Eric Turatsinze. Turasaba abantu kureka gukwirakwiza amakuru atabanje kugenzurwa kuri iki kibazo”.

“ Ibivugwa ibyinshi birashingira ku makuru atari yo cyangwa se ku marangamutima ashobora kuyobya rubanda. Kugeza ubu tumaze kwakira abantu batatu, bavuga ko hari abantu babuze . Tumaze kwakira abantu batatu batandukanye”.

“ Igikorwa cyo kumenya imibiri yose gushobora gufata igihe, kandi bishobora kugorana,ariko kugeza ubu, nakwemeza ko imibiri yabonetse, yabaga yuzuye kuva ku mutwe kugeza ku mano. Dukwiye guha umwanya inzobere zo muri Laboratwari zikarangiza akazi kazo”.

Dr. Murangira yavuze ko Kazungu yigeze gukurikiranwaho ibyaha birimo ubujura, gufata ku ngufu, gukoresha ibikangisho, gukubita no gukomeretsa. Icyo gihe ngo yarafashwe akatirwa n’urukiko, ariko aza kurekurwa by’agateganyo kuko nta bimenyetso bihagije byari bihari.

Dr Murangira yagize ati, “ Dosiye iracyari mu iperereza. Abantu bakwiye kwirinda ibihuha no gukabya inkuru. Nta bafatanyacyaha nta n’abandi bantu bakekwa” .

Yavuze ko mbere y’uko Kazungu atabwa muri yombi ndetse ngo n’iyo mibiri itahurwa, nta kibazo na kimwe cy’abantu babuze cyari gihari, ariko ubu ngo nibwo barimo kugenda bagaragara.

Yagize ati, “ Yarebaga abantu azi ko nta muntu bafite ubakurikirana cyane cyane abakora umwuga w’uburaya, bitewe n’uko imiryango yabo itazi amakuru yabo, cyangwa se kuko nta muntu wo mu muryango uri muri ako gace”.

“ Urebye uko agaragara inyuma, Kazungu ni umuntu wahoraga agaragara neza, yambara neza, akavuga ko akora ‘bizinesi ‘, ibyo bikaba byaratumye bigora abo yishe ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze kumenya uwo ari we”.

Biteganyijwe ko dosiye ya Kazungu izashyikirizwa ubushinjacyaha ku wa mbere.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!