Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo-Rusororo: Habaye impanuka y’Ikamyo igwamo umusirikare.

Ikamyo yavaga mu Karere ka Rwamagana yerekeza mu Mujyi wa Kigali yakoreye impanuka mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasaba, umugenzi umwe muri babiri bari bayirimo ahita yitaba Imana amakuru twamenye ni uko yari umusirikare wa RDF.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Bisenga mu Murenge wa Rusororo saa Kumi n’Imwe za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yavuze ko iyi kamyo yakoze impanuka yari itwaye lisansi.

Ati “Yarenze umuhanda maze igonga umukingo igwa igaramye ipfiramo umuntu umwe, umushoferi we yakomeretse.”

Yongeyeho ko lisansi iyi kamyo yari twaye yamenetse mu muhanda ndetse bisaba ko ibanza gukurwamo kugira ngo umuhanda ukomeze kuba nyabagendwa.

Iyi mpanuka ikimara kuba Polisi yahise icisha itangazo kuri Twitter ivuga ko kugeza ubu umuhanda Kigali-Rwamagana utari nyabagendwa ndetse isaba abawukoresha kwihanganira izi mpinduka mu gihe imirimo yo gukuramo iyo kamyo ikirimo gukorwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!