Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeUBUTABERAGoma:Abarinda Perezida Tshisekedi bagaragaye mu bikorwa by'ubujuru.

Goma:Abarinda Perezida Tshisekedi bagaragaye mu bikorwa by’ubujuru.

Abasirikare barinda Perezida wa DRC Antoine FĂ©lix Tshisekedi bagaragaye mu bikorwa by’ubujuru mu mujyi wa Goma.

Ni ibikorwa byabaye ubwo habaga imyigaragambyo yabaye ku wa 30, mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari bari kwamagana MONUSCO.

Ni amashusho yagiye hanze, aba basirikare bo mu mutwe urinda abayobozi bakuru muri DRC, basahura amatungo arimo ihene, intama ndetse n’ibikoresho birimo imifuka y’imyaka n’ibikoresho bya Muzika.

Uretse ibikorwa by’ubujura, aba basirikare bagaragaye mu bikorwa by’ubwicanyi bwakozwe bwibasiye abigaragambya.

Leta ya Congo ivuga ko hapfuye abagera kuri 43 hagakomereka 56, gusa amakuru yemezwa n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha avuga ko hapfuye abarenga 163.

Kuri ubu abasirikare batandatu barimo ukuriye abarinda Tshisekedi i Goma bari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare, bakurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi.

SRC:Bwiza

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!