Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKicukiro: Yatawe muri yombi akekwaho kwicira abantu munzu yakodeshaga akabajugunya mu cyobo.

Kicukiro: Yatawe muri yombi akekwaho kwicira abantu munzu yakodeshaga akabajugunya mu cyobo.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwavuze ko rwafunzwe umugabo ukekwaho kwica abantu batazwi umubare akabashyingura mu nzu yakodeshaga.

RIB ivuga ko uwo mugabo witwa KAZUNGU Denis akekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.

Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane umubare w’abantu uriya mugabo yishe, n’imyirondoro yabo.

Ikindi ni uko uyi mugabo ngo azakorerwa dosiye ikagezwa mu Bushinjacyaha.

RIB ivuga ko ishimira abaturarwanda ku bufatanye bagaragaza mu gutanga amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwa ubutabera, n’abafite umugambi wo kubikora kugira ngo uburizwemo.

Uyu mugabo ahamwe n’ibyaha akekwaho byo kwica, ngo yahabwa igihano cya Burundu.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!