Mu ijoro ryo ku wa 03 rishyira ku wa 04 Nzeri 2023, nibwo umugabo wo mu mu Mudugudu wa Karongi Akagari ka Kanunga umurenge wa Gitesi mu karere ka Karongi yasanzwe mu mugozi yapfuye.
Amakuru avuga ko mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 04 Nzeri 2023 aribwo umuhungu w’imfura mu muryango w’uwo mugabo ahamagaye abaturanyi n’ubuyobozi avuga ko Se yiyahuye.
Umugore wa nyakwigendera byabaye atari mu rugo kuko ku wa Gatandatu yari yagiye mu bukwe mu Murenge wa Rwankuba.
Uyu mugabo wavutse mu 1979 yatashye nimugoroba nk’ibisanzwe we n’abana be bararya bamaze kurya bararyama, bukeye abana babona se ntabyutse bakomeza gutegereza babonye bigeze Saa Mbiri za mu gitondo barakomanga bumva se ntakoma, saa tatu nibwo umukuru muri bo yafashe umwanzuro wo kwica idirishya abona se ari mu mugozi yapfuye.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bageze aho byabereye, iperereza riratangira gusa ntiharamenyekana icyateye uyu mugabo kwiyambura ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Gitesi, Irakoze Justin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nta mpamvu baramenya yaba yateye uyu mugabo kwiyahura.
Ati “Yari abanye neza n’umugore. Nta kintu turamenya cyaba cyamuteye kwiyahura, dutegereje ikizava mu iperereza”.
Uyu mugabo akaba asize umugore n’abana batatu.
Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzumwa.