Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKarongi:Abaturage bavuyemo umugore wabyaye umwana akamwica akamutaba mu gikari cye.

Karongi:Abaturage bavuyemo umugore wabyaye umwana akamwica akamutaba mu gikari cye.

Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Rurangwe ho mu Mudugudu wa Rwimpongo, haravugwa umugore ucyekwaho kubyara umwana akamwica, agahita amushyingura mu gikari cye kugira ngo umugabo we atazamenya ko yamuciye inyuma.

Aya makuru yatangiye kuvugwa ku wa 29 Kanama 2023, kubera ko abaturanyi be babonye uyu mugore ameze nk’uwabyaye, ariko ntibabone umwana, bikekwa ko yaba yarabyaye ku wa 28 Kanama 2023.

Uyu mugore nta na rimwe yigeze ajya kwisuzumisha cyangwa ngo yipimishe kwa muganga, dore ko abajyanama b’ubuzima bamubazaga niba atwite akabihakana yivuye inyuma.

Nyuma yaho abaturanyi baboneye ko inda y’uyu mugore itameze uko yari imeze, bahise bihutira kubimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB itangira gukurikirana uko byagenze, batahura ko umwana yamubyaye akamutaba mu gikari cye.

Mushimiyimana Glatien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurangwe, yatangaje ko mu gukomeza gukurikirana bamenye ko uyu mugore yabyaye umwana akamutaba uyu munsi ku wa 04 Nzeri 2023.

Ati “Ubu uyu mugore ari mu maboko y’Ubugenzacyaha. abaturage turabashimira ko batanze amakuru, icyo tubasaba ni uko niba umuntu asamye inda ntabyacitse, yayireka akayibyara, nkuko nawe yabyawe.”

Umugabo w’uyu mugore arafunze azira gutekera abantu umutwe ashaka kubambura amafaranga, ni umubyeyi w’abana babiri, umukuru ari mu kigero cy’imyaka 6.

Biravugwa ko icyateye uyu mugore kwihekura ari ukigira ngo umugabo we atazamenya ko yamuciye inyuma.

SRC: Umuryango

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!