Home AMAKURU Umunyamakuru wa Flash Radiotv agiye kujyana RIB mu rukiko.
AMAKURUUBUTABERA

Umunyamakuru wa Flash Radiotv agiye kujyana RIB mu rukiko.

Umunyamakuru Umuhoza Honore ukorera ibitangazamakuru bya Radio Flash na Flash Tv, yatangajeko agiye kugeza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB mu Rukiko kuko rwa mufunze binyuranyije n’amategeko ndetse abuzwa nuburenganzira bwo ku menyesha umuryango we aho ari kugeza ubwo arekurwaga.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023 nibwo hamenyekanye amakuru  ko uyu munyamakuru yaba yatawe muri yombi azira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku muyoboro wa YouTube.

Uyu mu nyamakuru yatangarije kimwe mu binyamakuru  ko kuwa kabiri w’iki cyumweru ari bwo yatawe muri yombi mu karere ka Musanze ariko aza gufungirwa  mu mujyi wa kigali.

Avuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ifungurwa rye ritamenyeshejwe umuryango we.

Ati”Baramfashe ngiye mu kazi, muri uko kumfata ntabwo bemeye ko ngira abo mpamagara cyangwa ngira abo menyesha.Bahita bambwira ngo ugomba koherezwa ikigali kuko ari ho ibinshinja biri.Narategereje, imodoka iva ikigali ari jye ije gutwara.”

Umuhoza yavuze  ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwamushinjaga gushyira ibiteye isoni kuri Youtube.
ariko ngo yari yarabihagaritse kuhera mu mpera za 2021.

Icyakora avuga ko hari abagiye bamwiyitirira nyuma yuko abiretse, bagafata amashusho yigeze gukoresha, bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Uyu Munyamakuru yaje ku vuga ko
mu gutabwa muri yombi kwe byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko agiye gushaka uko nawe atanga ikirego.

Ati” Bamfata ntibigeze bamenyesha icyo ndegwa,ntibigeze bampa guhamagara ngo menyeshe abo mu muryango.Hari kuwa kabiri, kuwa gatatu haragera nkiri aho ntaramenyeshwa icyo ndegwa.Abo mu muryango nibo batabaje ngo twabuze umuntu.”

Umuhoza yavuze ko ku  mugoroba w’ejo tariki ya 1 Nzeri 2023, ahagana saa tatu(21h00) ari bwo yarekuwe nyuma y’ibazwa ry’ubugenzacyaha.

Aha niho yahere avuga ko agiye kwifashisha umunyamategeko we bagatanga ikirego

Ati “Umunyamategeko wanjye icyo agiye kumfasha ni uko tugite kurega Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kuko ntabwo bubahirije amategeko mu ifungwa ryanjye.”Urumva ntibyakozwe, iminsi irashira nkiri muri kasho,biza kumenyekana ari uko umuryango utanze ikirego ko wabuze umuntu.”

Ubwo Umuhoza Honore yatabwaga muri yombi ntacyo Urwego
rw’Ubugenzacyaha rwigeze rubitangazaho.

src: umuseke

Written by
Sam Kabera

📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!