Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abatwara ibinyabiziga bubibutsa kwitwararika mu rwego rwo kwirinda impanuka muri ibi bihe bitangiye by’imvura, kuko akenshi usanga imihanda inyerera, indi iretsemo ibiziba ndetse hariho n’ibihu bituma utwaye atabasha kureba imbere.
Nk’uko bimenyerewe muri gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bwa Gerayo Amahoro, abatwara ibinyabiziga basabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo birinde icyateza impanuka mu muhanda bikaba umwihariko muri ibi bihe by’imvura nyinshi y’Umuhindo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (MeteoRwanda) cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’uku kwezi kwa Nzeri 2023 (kuva tariki ya 01 kugeza tariki ya 10), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 50.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ugaragaza ko ku Isi buri mwaka, impanuka zo mu muhanda zihitana abantu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 350, aho inyinshi muri zo ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, arakangurira abatwara ibinyabiziga muri ibi bihe by’imvura kwitwararika mu muhanda no kubisuzuma neza mbere yo guhaguruka.
Yagize ati: “Nk’uko bisanzwe abatunze ibinyabiziga bagomba kubisuzumisha mu gihe cyagenwe kugira ngo harebwe niba byujuje ubuziranenge, ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’imvura bagomba gushyiraho akarusho bakagenzura neza niba ikinyabiziga kimeze neza.”
Yakomeje agira ati: “Abatwara ibinyabiziga basabwa buri gihe mbere yo gutangira urugendo, kugenzura neza ko amapine adashaje, ashaje bakayahindura kugira ngo ataba imbarutso y’impanuka kubera ubunyerere kandi bagasuzuma niba uduhanagura ibirahure (Essuie glace) dukora neza.”
“Igihe cyose ni ngombwa kugenzura ko amatara yaka neza, yaba ay’urugendo n’amatara kamenabihu, bakanibuka kureba ko feri nta kibazo zifite mu rwego rwo kurushaho kwirinda igishobora guteza impanuka cyose.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije kandi abatwara ibinyabiziga kwirinda guparika ahanyura imivu, guhagarara munsi y’ibiti cyangwa iruhande rw’imikingo miremire kuko bishobora kubagwira bikabakomeretsa cyangwa bikabavutsa ubuzima no kwirinda kunyuza ibinyabiziga mu biziba n’ibidendezi, kuko hari ubwo biba bifite ubujyakuzimu bunini ikinyabiziga kikaba cyagwamo.
ACP Rutikanga yabagiriye inama yo kujya bagenda gahoro mu mihanda ifite ubunyerere, byaba na ngombwa bagahagarara mu gihe imvura ikomeje kuba nyinshi, ahadashobora kubateza ibibazo.
Impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu 10 bihitana ubuzima bw’abantu benshi mu Rwanda, aho kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, habaruwe impanuka 3094, inyinshi muri zo zagiye ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga.
Polisi ivuga ko impanuka zose zishobora kwirindwa, buri wese aramutse yubahirije neza amategeko n’amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, bikagabanya cyane umubare w’abo zivutsa ubuzima n’abazikomerekeramo buri mwaka.