Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Umwalimu wari gutangira akazi ku ya 01 Nzeri 2023, yasanzwe yapfuye.

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya wari umaze imyaka ikenda ashakisha akazi ndetse bikamuhira akaba yari buzatangire akazi ku wa 01 Nzeri 2023, yagaragaye yapfuye.

Uyu mugabo w’imyaka 35 nyuma yaho yaramaze imyaka ikenda ashakisha akazi ko kwigisha, yaje gutsinda ibizamini amenyeshwa ko azatangira akazi ku ya 01 Nzeri 2023 ariko yaje ku burirwa irengero aza gusangwa ku nkombe z’umugezi yapfuye.

Uyu musore wari watsindiye kwigisha mu mashuri abanza ya Rutune mu gace ka Kiharu yitwaga Bw Andrew Njiru.

Hamenyekanye inkuru y’akababaro rero ubwo basanze umurambo w’uyu musore ku mugezi wa Sagana yapfuye.

Se ubyara uyu muhungu yavuze ko yaje kumenya amakuru ko umuhungu we yishwe akajugunywa ku mugezi.

Yagize ati “Umuhungu wanjye akimara kubona akazi yagiye gushaka inzu yo gucumbikamo hafi yaho yabonye akazi, akihagaera yasanze iyo nzu ntamuriro urimo ajya gushaka buje yo gucana, ubwo yatahaga hari mu mwijima umuriro wabuze, abaturage bamubonye baramukubita kugeza apfuye bamwitiranyije n’umujura apfuye bamujugunya k’umugezi wa Sagana.”

Mary Kasyoki umuyobozi wa Polisi mu gace ka Murang’a yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane inkomoko y’urupfu rw’uyu mwalimu.

SRC:Rubanda

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!