Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUBUZIMAUmwe mu bakinnyi bakomeye muri Seburikoko yitabye Imana

Umwe mu bakinnyi bakomeye muri Seburikoko yitabye Imana

KuriĀ  wa Gatatu, taliki 02 Nzeri 2023, mu gitondo ni bwo hamenyekanye inkuru mbi ko Nyakubyara Chantal wamamaye nka Nyiramana muri sinema y’uruhererekane yakunzwe na benshi yitwa Seburikoko yitabye Imana azize uburwayi.

Nyiramana wakinnye no muri sinema yitwa I Kigali si ikigoma, ubwo yatangaga ikiganiro akiriho yahamije ko kwinjira muri sinema ya Seburikoko yabishishikarijwe na Niyitegeka Gratien, wamamaye nka Seburikoko cyangwa Papa Sava.

Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonke cyangwa Gatogo yashenguwe n’urupfu rw’uwo bakinanaga muri Seburikoko

YavugagaĀ  ko bamuhisemo mu gihe bakinanaga na Niyitegeka Gratien aka Seburikoko, muri sinema Zirara zishya, aho avuga ko kuza muri Seburikoko byari nko kuza yisanga.

https://www.instagram.com/p/CwsT_8Ko1j7/?igshid=MzRlODBiNWFlZA==

Niyitegeka Gratien, yahamije ibyā€™uru rupfu, avuga ko abantu barimo kumubaza niba ari filimi atari byo ahubwo bagize ibyago, ahubwo babatabare.

Nyakubyara Chantal ngo yamaze iminsi arwariye mu bitaro byā€™akarere ka Nyarugenge, atabarutse nyuma yā€™iminsi itatu asezerewe.

Uyu wari umukinnyi wa Filimi ngo yari arwaye diyabete, uburwayi yatinze kumenya, gusa nyuma ngo haje no kuziramo umuvuduko wā€™amaraso.

Uyu Nyiramana wamaze kwitaba Imana yari umwe mu bakinnyi bakomeye bakinaga muri iyi sinema.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!