Mu karere ka Nyarugenge , mu murenge wa Kigali, mu kagali ka Ruliba , mu mudugudu wa Ryamakomari, kuri uyu wa Gatandatu taliki 02/09/2023 ahagana saa 09h50 habereye impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’abantu batandatu.
Aha havuzwe habereye impanuka y’imodoka Minibus Toyota HIACE nouveau modele RAG 038F yavaga Nyamirambo yerekeza Ruliba itwawe na Nzabandora Noel ufite Imyaka 27 akaba yarenze umuhanda agonga bordure arakomeza agonga ibiti, Imodoka igwa munsi y’umuhanda.
Umwe baturanyi b’ahari kubera ibi birori yabwiye UMURUNGA.com ko ubu nabo bacitse ururondogoro, ati”[…], iwabo w’uriya muhungu ni abaturanyi bacu i Kamonyi, twari twabiteguye ariko ubu twacitse ururondogoro, uriya mwana w’imyaka itanu ni we bari baje kwerekana gusa iyi nkuru y’incamugongo yatunaniye kuyakira.”
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, SSP Irere Rene, yahamije aya makuru ati”Ni byo hapfuye abantu batandatu,hakomereka batanu mu buryo bukomeye, umwe ni we wavuyemo ari muzima”
Ku cyateye iyi mpanuka, umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda yavuze ko habayeho kutaringaniza umuvuduko w’imodoka ku mushoferi, ati”Hashobora kuba habayeho kutaringaniza umuvuduko kuko hariya impanuka yabereye haracuramye cyane uko kutaringaniza umuvuduko bishobora kuba byaturutse ku mpamvu tutaramenya kuko hari ibibazo byinshi bishobora gutuma umushoferi ata umuhanda kariya kageni.”
2. Xxxxx Migeule ufite Imyaka 5
3. Undoyeneza venancia ufite Imyaka 42
4. Mpinganzima Sylvia ufite Imyaka 32
5. Izere Alvin ufite Imyaka 7
6. Musoni Olivier ufite Imyaka 11
2. Dusingize Danise ufite Imyaka 40
3. Ishimwe Ian ufite Imyaka 10
4. Mukamuhashyi Valeria ufite Imyaka 71
5. Nzabandora Noel ufite Imyaka 28