Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi-Ruvune: Abantu babiri bahitanywe n’ikirombe.

Abagabo babiri bo mu karere ka Gicumbi bagwiriwe n’ikirombe barapfa. Ibi bikaba byabereye mu Kirombe giherereye mu murenge wa Ruvune kuri uyu 1 Nzeri 2023.

Abahitanywe ni iki kirombe ni Tuyisenge Théoneste wari umukuru w’Umudugudu wa Rusenge mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Nyagahanga na Ubonyentabaza Alias wo mu Murenge wa Ruvune.

Aba bagabo bombi basanzwe bapfiriye muri kiriya kirombe cyo mu Murenge wa Ruvune ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Amakuru avuga ko icyo kirombe cyarimo abagabo bagera kuri batandatu ariko abagera kuri bane babasha kurokoka.

Mbonyintwari Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yasabye abaturage n’abayobozi kwitandukanya n’ubucukuzi butemewe n’amategeko.

Ati “Abayobozi turabasaba kuba intangarugero kandi bagakora neza inshingano bafite nk’abayobozi, bagakumira ikibi, birinda na bo kujyamo kuko bitanga urugero rubi.”

Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!