Home AMAKURU Nyamasheke: Batawe muri yombi nyuma yo gutega umuntu bakamwambura bakanamukomeretsa.
AMAKURUUBUTABERAUBUZIMA

Nyamasheke: Batawe muri yombi nyuma yo gutega umuntu bakamwambura bakanamukomeretsa.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abagikomeje kwishora mu bujura bagamije kwihesha imitungo y’abandi ko badashobora kwihanganirwa kandi ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza gushyirwamo imbaraga.

Ni nyuma y’uko hagiye hakunda kugaragara mu bice bitandukanye, ubujura bukorwa ahanini n’abiganjemo urubyiruko, burangwa no kwambura abaturage imitungo yabo irimo amafaranga, telephone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, rimwe na rimwe bagakomeretsa ba nyirabyo cyangwa bakabavutsa ubuzima.
Mu bujura buherutse, ni aho ku wa Gatatu tariki 30 Kanama, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, yafashe abasore babiri bafite imyaka 23 y’amavuko na mugenzi wabo w’imyaka 30, bacyekwaho gutangirira umuturage mu nzira bakamwambura telefone n’ibihumbi 300Frw nyuma yo kumukomeretsa, bakamusiga ari intere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo abacyekwa bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari ugeze aho byabereye.

Yagize ati: “Tukimara guhabwa amakuru ku wa Gatatu saa Mbiri z’ijoro, n’umuturage wasanze uwibwe aryamye mu nzira nyuma yo gukomeretswa n’abantu bataramenyekana, bakamwambura ibihumbi 300Frw na telephone, hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abacyekwa, baza gufatwa mu gicuku hafi saa sita z’ijoro, ubwo bari bavuye mu Kabari ko mu isanteri y’ubucuruzi ya Mwezi.”

Yunzemo ati: “Bakibona abapolisi babagezeho, umwe muri bo yahise ajugunya telefone agamije guhisha ibimenyetso, byaje kugaragara ko ari iy’uwibwe, abapolisi babasatse babasangana 114,900Frw bari basigaranye, n’ibilo 7 by’inyama bari baguze muri ayo mafaranga.”
Biyemereye ko uko ari batatu, bibye umuturage amafaranga batari bakamenya umubare wayo, bamutegeye mu nzira mu mudugudu wa Boli, akagari ka Miko, mu murenge wa Karengera, ngo kuko bari bafite amakuru y’uko yagurishije inka uwo  munsi, bigira inama yo kujya kunywera kure mu Kagari ka Mwezi, ari naho bafatiwe baturuka mu gutaha.
SP Karekezi yashimiye uruhare rw’abaturage mu gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru kuko bifasha mu kuburizamo ibyaha no gutahura abanyabyaha, abakangurira gukomeza gutanga amakuru ku byo babonye byose byahungabanya umutekano.
Yibukije abacyumva bateze amakiriro ku bujura, guhindura imyumvire, bagashaka imirimo yabateza imbere kuko nta gahenge bazahabwa na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Karengera kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
Ingingo ya 168 y’Itegeko

Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018

riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Written by
Sam Kabera

📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!