Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, akaba n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu, ni umugororwa utinyitse mu igororero rya Nyarugenge riherereye mu murenge wa Mageragere.
Uyu munyapolitiki afungiwe muri iri gororero kuva muri Mutarama 2023 ubwo urukiko rukuru rwamukatiraga igifungo cy’imyaka itanu, rumaze kumuhamya icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Mutimura Abed uzwi nka AB Godwin mu gutunganya amashusho y’indirimbo, wasanze Bamporiki Edouard muri iri gororero muri Gicurasi 2023, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha akadege katagira abapilote atabifitiye uburenganzira.
Uyu musore uherutse gufungurwa, mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa MIE Empire, yatangaje ko yasanze mu igororero rya Nyarugenge harimo abagororwa n’abafungwa bubashywe kandi batinyitse, barimo Bamporiki wahawe inshingano yo kuba Umuvunyi muri iki kigo.
Mutimura yasobanuye ati: “Bamporiki ni umuntu wubashywe hariya. No muri komite yose yo muri gereza ni we mukuru. Ubundi Gitifu ni we uba ukuriye gereza ariko Bamporiki we ni Umuvunyi.
Ni umunyacyubahiro cyane. Ni wa muntu, hashobora kuba nk’inama y’ikigo, agatanga proposal igahita ikorwa.”
Uyu musore aravuga ko itandukaniro ry’imibereho y’abagororwa cyangwa abafungwa, abanyacyubahiro n’abaciye bugufi, riba ryigaragaza cyane mu igororero; haba mu mirire no mu myambarire.m