Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rwanda: Utubari twahawe nyirantarengwa-hazajya harebwa indangamuntu mbere yo kuguha inzoga

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hamaze igihe hari impaka n’impuha ku gihe ibirori n’utubari byafungira, Urwego rw’igihugu mu Rwanda, rw’iterambere rwamaze impaka abantu maze rugaragaza igihe ibyo bikorwa byajya bifungira.

Hisunzwe imyanzuro yafatiwe mu nama y’abaminisitiri, yabaye ku italiki ya mbere uku kwezi, kwa Kanama, hashyizweho igihe utubari, resitora n’ibikorwa by’imyidagaduro byajya bitangira bikanasotreza.

Claire Akamanzi, ni umuyobozi mukuru w’uru rwego, mu itangazo yashyizeho umukono kuri uyu wa 30 Kanama 2023, rigaragaza ko ibikorwa birimo ububiko bw’inzoga za Likeri, utubari, resitora n’utubyiniro, bizajya biba byafunze saa saba z’urukerera, ibi bigatangira ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

Uku gufunga saa saba, bizajya biba bitandukanye no ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kuko, ho bizajya bifunga saa munani z’urukerera.

RDB, ikomeza itangaza ko mu mahoteri, serivise zishobora gukomeza gutangwa nyuma y’icyo gihe, gusa ku bacumbitsemo gusa.

Ibindi bikorwa nabyo, nk’amaduka acuruza imiti, supermarkets, n’inganda, byo bizakomeza gukora byisunga amabwiriza asanzweho.

N’ubwo bimeze bityo, uru rwego rwagiriye inama utubari, basabwa kudakomeza guhata inzoga abakiriya mu gihe babona banyoye bihagije.

Bakomeje basaba ko bityo mu rwego rwo kwirinda guha inzoga abana batarengeje imyaka 18, bazajya babaza indangamuntu mbere yo gutanga inzoga.

Abatazubahiriza aya mabwiriza bateganyirizwa ibihano, nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ubukerarugendo Nomero 12/2014, ryo ku wa 19 Gicurasi 2014.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!