Thursday, January 30, 2025
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho gukeba n’urwembe ku nda umugore utwite

Kuri uyu wa kabiri taliki 29 Kanama 23, mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo haguye ibara aho umugabo akekwaho gukeba umugore we ku nda n’urwembe kandi atwite.

Umugore wakebwe atangaza ko umugabo wamukebye amaze iminsi yaramutaye, ngo nyuma akagaruga intandaro yo kumukeba ngo ni uko yashatse gutwara matelas umugore akamubera ibamba.

Uyu mugore ubana n’umukobwa we w’imfura batabyaranye n’uriya mugabo, avuga ko mu gihe umugabo yashakaga gutwara ibikoresho, umugore yamushwishurije amubwira ko nta na kimwe akura aho maze umugabo agafata umujinya w’umuranduranzuzi agafata urwembe agatangira kumukebagura.

Mu gihe yamukebaguraga, wa mwana w’umukobwa w’imyaka 13, ngo yagerageje kubakiza gusa uyu mugabo wari warakaye cyane nawe ararumukebesha.

Mu gihe ubu uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi, uyu mugore wakomeretse cyane n’umukobwa we bajyanywe ku kigo nderabuzima ngo bitabweho.

Rugaravu Jean Claude, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore, yatangaje ko bakimenya ibyabaga bahise bihutira gutabara.

Uyu mugabo ngo yagarutse guteza umutekano muke nyuma yo kujyana imyenda ataye uyu mugore, maze akagaruka ashaka no gutwara Matela imwe muri ebyiri uyu mugore yari afite, umugore abyanze umugabo ni bwo yatangiye gukebesha urwembe uyu mugore ku nda anatwite.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!