Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Sudan: Urusasu rukomeje guseka rugatera amarira inzirakarengane

Kuva ku italiki 11 Kanama 2023, ni bwo agace ka Nyala ko muri Sudan y’amajyepfo katangiye kuba isibaniro ry’imirwano aho kugeza ubu nibura abantu basaga ibihumbi 50 bamaze gukwirwa imishwaro bakiza amagara yabo, gusa kuri ubu ibisasu karundura byatewe muri aka gace byatumye abagera kuri 39 biganjemo abagore n’abana bahasiga ubuzima.

Ni mu mirwano ikomeje gushyamiranya inyeshyamba n’ingabo za Leta mu majyepfo y’umugi wa Darfur, muri Sudan y’Amajyepfo.

Iki gihugu kiyomoye kuri Sudan, kikaza no kwemerwa, byagiye bigorana ko kiyobora kuko hakomeje kurangwa n’imvururu z’urudaca zitwara ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

Kuri uyu wa kabiri taliki 29, mu gace ka Nyala, Leta n’inyeshyamba byakozanyijeho, maze ibisasu biremereye byo mu bwoko bwa Rockets, bikagwa ku mazu y’abaturage, akabahirima hejuru

Umuryango w’Abibumbye, UN, utangaza ko muri kiriya gihugu imvururu zihari zikomeje kubangamira umudendezo n’amahoro by’abaturage.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!