Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Kicukiro:Inzu yafashwe n’inkongi irakongoka, reba Video

Umujyi wa Kigali akarere ka Kicukiro umurenge wa Masaka mu kagari ka Cyimo, ku mugoroba wo ku wa 28/08/2023 inzu y’umuturage yahiye irakongoka.

Ubwo iyi nzu yafatwaga n’nkongi abana bari mu nzu  ku bw’amahirwe bararokoka.

Amakuru agera ku UMURUNGA.com avuga ko bene urugo bari bagiye mu kazi,Umukozi n’abana bari basigaye mu rugo.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyimo NYIRAMWIZA Jeanne yabwiye UMURUNGA.com ko nta muntu wahiriyemo n’ubwo abana bari baryamye babakuyemo ari bazima.Harakibazwa icyaba cyateye iyi nkongi, gusa ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi,REG, cyaje gitwara mubazi ngo bajye kireba icyayiteye ,bigakekwa ko ari amashanyarazi,kuko muri iyi nzu nta gaz bari bafite yewe n’abana bari baryame umukozi ari hanze abona umwotsi ahita abakura mu nzu.Ni mugihe Leta ikunze gukangurira abaturage kwirinda icyateza inkongi kuko biteza igihombo bikaba byanabavutsa abantu ubuzima.

 

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!