Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIbyavuye mu isesengura ry'ingirabuzima fatizo ku mirambo yasanzwe mu ndege yahanutse bivugwa...

Ibyavuye mu isesengura ry’ingirabuzima fatizo ku mirambo yasanzwe mu ndege yahanutse bivugwa ko Yevgeny Prigozhin yarimo

Abayobozi bo mu Burusiya bavuga ko umukuru w’itsinda Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya Yevgeny Prigozhin yemejwe ko yapfuye, nyuma y’isesengura ry’ingirabuzima-fatizo ku mirambo yasanzwe mu ndege yahanutse ku wa gatatu ushize.

Akanama k’iperereza k’Uburusiya (SK) kavuze ko imyirondoro y’abantu bose 10 bapfuye yamenyekanye kandi ko ihuye n’iy’abari bari ku rutonde rw’abagenzi b’iyo ndege.

Indege yihariye ya Prigozhin, wari ufite imyaka 62, yahanukiye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’umurwa mukuru Moscow w’Uburusiya, ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa Kanama (8), yica abantu bose bari bayirimo.

Ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin) byahakanye ibihwihwiswa ko ari byo nyirabayazana y’ihanuka ry’iyo ndege.

Akanama SK kavuze ko gakomeje gukora iperereza ku cyaha.

Mu itangazo, ako kanama kagize kati: “Isuzuma ry’akaremangingo k’ingirabuzima-fatizo ryasojwe.

“Dushingiye ku bisubizo, imyirondoro y’abantu bose 10 bapfuye yemejwe, kandi ihuye n’urutonde rwatangajwe rw’abari bari mu ndege.”

Abapfuye barimo abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru bo mu itsinda Wagner, ryashinzwe na Prigozhin, ndetse ryagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine, muri Syria no mu bice bimwe byo muri Afurika.

Muri abo harimo Dmitry Utkin, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya Wagner.

Abandi bari bari muri iyo ndege yo mu bwoko bwa Embraer Legacy – yavaga i Moscow yerekeza i St Petersburg – barimo abo muri Wagner, nka Valery Chekalov, Sergei Propustin, Yevgeny Makaryan, Alexander Totmin na Nikolay Matuseyev.

Iyo ndege yari itwawe n’umupilote Alexei Levshin, n’umupilote wo kumufasha Rustam Karimov, ndetse hari harimo umuntu umwe wita ku bagenzi mu ndege, witwa Kristina Raspopova.

Ihanuka ry’iyo ndege ryabaye hashize amezi abiri Prigozhin ayoboye Wagner mu kwigomeka kwayo ku gisirikare cy’Uburusiya, ifata umujyi wa Rostov wo mu majyepfo, inakangisha kwerekeza i Moscow.

Izo mpagarara zacyemutse nyuma y’amasezerano yabayeho yatumye Prigozhin n’abarwanyi ba Wagner bimukira muri Belarus.

Ariko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko uko kwigomeka ari “ugusogota mu mugongo w’Uburusiya”, ndetse birahwihwiswa ko hari ukuntu inzego z’umutekano z’Uburusiya zagize uruhare mu ihanuka ry’iyo ndege.

Abategetsi bo muri Amerika basubiwemo n’igitangazamakuru CBS bavuze ko bishoboka cyane ko icyeteje iryo hanuka ry’indege ari igiturika cyari kiri mu ndege, ndetse minisiteri y’ingabo z’Amerika yavuze ko bishoboka ko Prigozhin yishwe.

Ku wa gatanu, umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yavuze ko ibihuha byuko hari ubugizi bwa nabi bwabayeho ari “ikinyoma cyambaye ubusa”.

Putin yihanganishije imiryango y’abapfiriye muri iyo ndege.

Yavuze ko Prigozhin yari “umuntu ufite impano” “wakoze amakosa akomeye mu buzima”.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!