Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeSIPOROUmutoza wa Rayon Sports yavunikiye mu mukino wabahuzaga na Gorilla FC, inkuru...

Umutoza wa Rayon Sports yavunikiye mu mukino wabahuzaga na Gorilla FC, inkuru irambuye n’amafoto.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani, yavunikiye mu mukino w’Umunsi wa kabiri wari wayihuje na Gorilla FC, wabereye kuri Kigali PelĂ© Stadium kuri uyu wa 27 Kanama 2023, warangiye ari 0-0.

Wari umukino wagaragayemo ishyaka ridasanzwe nubwo ntayashoboye kureba mu izamu ry’indi.

Uyu mutoza yavunitse ku munota wa 87′ ubwo umupira waturukaga muri ba myugariro b’ikipe ya Gorilla FC, wajya kurenga agiye kuwugarura ngo ikipe ye irengure dore ko yarari ku gitutu ashaka igitego, aho niho yagiriye imvune.

Igihe yashakaga guhagarika umupira warugiye kurenga umukinnyi wa Gorilla FC w’Umunya Nigeria Adeshola yamukandagiye ku kagombambari k’iburyo aryama hasi asaba ubutabazi, hashize akanya arahaguruka acumbagira ajya ku ntebe y’abasimbura yitabwaho n’abaganga.

Uyu mukinnyi Adeshola yahise ajijisha yiryamisha hasi akanya gato, hashize akanya arahaguruka umukino urakomeza.

Yamen Zelfani yitaweho n’ikipe y’Abaganga ba Rayon Sports, iyobowe na Mugemana Charles bakuyemo inkweto ze bakumushyiraho barafu, hashize akanya yuka inabi umukozi ushinzwe gufata amashusho kuri televiziyo y’Igihugu waruri kumufata amashusho ariko umutoza atabishaka. Umutoza yakomeje akurikirana umukino arambitse ukuguru kwe kw’iburyo k’umuganga.

Nyuma y’umukino abaganga bamuhambiriye bande ku kuguru kwagize ikibazo, ajya gufatanya n’abakinnyi gushimira abafana bitabiriye umukino banganyije na Gorilla FC.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!