Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Uko umunsi wampindukiyeho nkasanga Gare ya Nyabugogo bayiraramo nyuma y’uko imodoka zibuze.

Abagenzi batega imodoka muri za gare, berekeza hirya no hino mu gihugu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’imodoka, ngo n’ubonye uko atega ibiciro bikaba byikubye incuro ebyiri ku bisanzwe.

Muri gare ya Nyabugogo, imirongo y’abagenzi usanga iba ari miremire cyane mu masaha ya mbere ya saa sita, kandi imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikaba ziba zamaze kurangira, nkuko bitangazwa n’abasanzwe bategera imodoka muri iyi gare.

Umunyamakuru wa umurunga.com nkimara kumenya iby’iki kibazo mu ijoro ryo ku wa 24/8/2023 narakugendeye njya muri gare ya Nyabugogo,iyi gare nagezemo saa sita z’ijoro zaburaga iminota mikeya nkomeza kuyitemberamo ariko ngenda nganira n’abo nabonagamo.

Hashize nk’isaha irenga ndimo gutembera muri ino gare ariko nari ngamije kureba koko niba hari abajya barara muri iyi gare babuze imodoka,naje kubibona ubwo naganiraga n’umubyeyi wambwiragako yerekeje i Rubavu yageze muri gare saa kumi ariko yakomeje gushakisha imodoka bikamunanira ndetse n’ugizengo aramubonera imodoka akamubwirako ibiciro byazamutse itike hafi kwikuba kabiri.

Uyu mubyeyi yambwiyeko afite imyaka 45,akaba yari avuye ku ivuko mu ntara y’iburasirazuba ndetse uyu mubyeyi yari afite umwana.

Uyu mubyeyi yakomeje ambwirako kuri ubu afite ikibazo cy’ukuntu agiye kurara muri gare ati:”Umugabo wanjye ndabizi ningera imuhira nawe ntago tuzakiranuka twakomeje kuvugana kuri Telefone mubwirako nabuze imodoka ariko akambwurako mubeshya nibereye mu byanye”. Aya magambo yayavuganaga agahinda.

Navugishije abandi barimo abakozi ba ama agances umwe yarambwiye ati:”Imodoka za nijoro twakazishyizeho ariko amabwiriza ya hano arahindagurika ujya kumva ukumva muri Kampani bavuzeko imodoka ikuweho.”

Bajyaga bambwirako abantu barara muri gare simbyemere.

Nahise nigira inama yo gufata amafoto abantu baryamye, nibwo ku isaha ya saa saba na mirongo itanu 1:50 nafafashe ifoto y’abantu baryamye ku mabaraza ya agencies.

Nyuma gato hanyuzemo umunota umwe nafashe indi nayo nyifata saa saba na mirongo itanu n’umwe 1:51, ibi byahise binyemeza ko abantu barara muri Gare. Mbibutseko umunsi wa mpindukiyeho ndi muri iyi Gare ya Nyabugogo kuko nagezemo ku wa 24/8 mvamo ku wa 25/8/2023.

Umuntu yakwibaza igihe hazabonekera umuti urambye ntitwongere kubona abantu barara ingangi muri gare babuze imodoka.

Mu minsi ishize abasenateri bagize komisiyo y’ubukungu n’imibereho y’abaturage, bari batumiye abayobozi ba RURA kugira ngo baganire ku mikorere itanoze igaragara mu butwazi bw’abantu n’ibintu, Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’uru rwego Emile Patrick BAGANIZI yavuze ko hari ibyo bari gukosora muri izi serivisi kugirango zirusheho kuba nziza.

Iki kibazo cy’ibura ry’imodoka zijya cyangwa ziva mu ntara n’itumbagira ry’ibiciro by’ingendo ku bagenzi, cyatangiye kugaragara nyuma y’uko RURA imenyesheje Abaturarwanda bose ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, uhereye ku wa 4 Kanama 2023, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivuguruwe.

https://twitter.com/sam_kabera/status/1695310127392342314?t=Y2-A4pClGc00qo-pRMrP4w&s=19

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!