Home AMAKURU Mu Rwanda ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ikiremwamuntu,hatanzwe ubutumwa bw’amahoro
AMAKURUUBUZIMA

Mu Rwanda ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ikiremwamuntu,hatanzwe ubutumwa bw’amahoro

Buri mwaka Taliki ya 19/8 u Rwanda n’isi muri rusange hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ikiremwamuntu(Humanitarian day), kuri iyi nshuro ubwo wizihizwaga ba Ambasaderi b’amahoro mu Rwanda nabo batanze ubutumwa.

IAWPA (International Association of World Peace Advocates), ni Umuryango mpuzamahanga wita ku mahoro no gukurikirana ishyirwa mubikorwa ry’intego zirambye z’iterambere (Sustainable Development Goals) z’Umuryango wabibumye (United Nations, UN). Uyu muryango ukorera mu Rwanda kuva umwaka wa 2022.

                                  Peace Amb Dr Francis Habumugisha uhagarariye IAWPA mu Rwanda.

Uyu muryango IAWPA kuri ubu mu Rwanda ukaba uhagarariwe  na Peace Amb. Doctor Francis Habumugisha,Umuyobozi Mukuru ,ukagira n’Abandi banyamuryango babarizwa mu Rwanda barimo Amb. Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool usanzwe umenyerewe muri Cinema  ndetse na Amb.Dr Ignace Niyigaba ni umushoramari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

                                           Peace Amb.Dr Ignace Niyigaba arikumwe na Peace Amb.Dr Francis Habumugisha
                                       Peace Amb Dr Francis arikumwe na Peace Amb Alliance

Ubwo uyu munsi wizihizwaga hakaba harabaye ibiganiro bigamije kubiba amahoro n’urukundo mu banyarwanda ndetse n’isi muri rusange,aho ibyo biganiro byabereye mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi muri Hotel The Lys.

Insanganyamatsiko “Mindset Change” ugenekereje mu kinyarwanda ni “Guhindura Imyumvire” aho buriwese agomba kumvako amahoro u Rwanda rukeneye n’isi muri rusange agomba kuyagiramo uruhare ibitekerezo bye byose bikaba umuzi wayo.

Mu batanze ibiganiro barimo Bora Nyirarukundo, Onespore Kubwimana ndetse na Gabriel Mutuyimana bose bagarutse ku kuba haratekerejwe gushyiraho uyu muryango IAWPA ndetse bavugako kuba warashyizweho hakanashyirwaho abawuhagarariye mu Rwanda aya ari amahirwe adasanzwe Abanyarwanda bafite kuko nko ku mugabane wa Africa uri mu bihugu bike.

                                              Abatanze ibiganiro barimo kubitanga.

Amb. Dr Francis Habumugisha uhagarariye IAWPA mu Rwanda avugako intego ari uguharanira icyateza imbere abanyarwanda muri rusange bakabaho mu mahoro n’ituze ndetse bakanafasha guhindura imyumvire y’abashobora kuba intambamyi y’amahoro muri rusange.

      Madame Annie Kairaba watangije RISD arikumwe na Peace Amb. Alliance uzwi nka Alliah Cool.

lbiganiro byasozwe n’ijambo rya Madame Annie Kairaba watangije RISD, CISD ndetse na
LANDNET mu Rwanda,washimiye Leta y’u Rwanda kuruhare rwayo mu iteramvere ridaheza, ndetse anakangurira abantu bose gukemura amakimbirane mubwumvikane no kwitabira gahunda z’ubuhuza /Mediation aho kwirukira mu nkiko.

                                      Abitabiriye ibiganiro bose bari bakurikiye.
                                               Ibiganiro bari babyitabiriye ari benshi.
                                 Alliance uzwi nka Alliah Cool nawe yagizwe Peace Ambassador
                                                                                                 Peace Amb. Dr Ignace

 

Reba video hano

Written by
Sam Kabera

📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!