Buri mwaka Taliki ya 19/8 u Rwanda n’isi muri rusange hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ikiremwamuntu(Humanitarian day), kuri iyi nshuro ubwo wizihizwaga ba Ambasaderi b’amahoro mu Rwanda nabo batanze ubutumwa.
IAWPA (International Association of World Peace Advocates), ni Umuryango mpuzamahanga wita ku mahoro no gukurikirana ishyirwa mubikorwa ry’intego zirambye z’iterambere (Sustainable Development Goals) z’Umuryango wabibumye (United Nations, UN). Uyu muryango ukorera mu Rwanda kuva umwaka wa 2022.
Uyu muryango IAWPA kuri ubu mu Rwanda ukaba uhagarariwe na Peace Amb. Doctor Francis Habumugisha,Umuyobozi Mukuru ,ukagira n’Abandi banyamuryango babarizwa mu Rwanda barimo Amb. Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool usanzwe umenyerewe muri Cinema ndetse na Amb.Dr Ignace Niyigaba ni umushoramari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubwo uyu munsi wizihizwaga hakaba harabaye ibiganiro bigamije kubiba amahoro n’urukundo mu banyarwanda ndetse n’isi muri rusange,aho ibyo biganiro byabereye mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi muri Hotel The Lys.
Insanganyamatsiko “Mindset Change” ugenekereje mu kinyarwanda ni “Guhindura Imyumvire” aho buriwese agomba kumvako amahoro u Rwanda rukeneye n’isi muri rusange agomba kuyagiramo uruhare ibitekerezo bye byose bikaba umuzi wayo.
Mu batanze ibiganiro barimo Bora Nyirarukundo, Onespore Kubwimana ndetse na Gabriel Mutuyimana bose bagarutse ku kuba haratekerejwe gushyiraho uyu muryango IAWPA ndetse bavugako kuba warashyizweho hakanashyirwaho abawuhagarariye mu Rwanda aya ari amahirwe adasanzwe Abanyarwanda bafite kuko nko ku mugabane wa Africa uri mu bihugu bike.
Amb. Dr Francis Habumugisha uhagarariye IAWPA mu Rwanda avugako intego ari uguharanira icyateza imbere abanyarwanda muri rusange bakabaho mu mahoro n’ituze ndetse bakanafasha guhindura imyumvire y’abashobora kuba intambamyi y’amahoro muri rusange.
lbiganiro byasozwe n’ijambo rya Madame Annie Kairaba watangije RISD, CISD ndetse na
LANDNET mu Rwanda,washimiye Leta y’u Rwanda kuruhare rwayo mu iteramvere ridaheza, ndetse anakangurira abantu bose gukemura amakimbirane mubwumvikane no kwitabira gahunda z’ubuhuza /Mediation aho kwirukira mu nkiko.
Reba video hano