Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeUDUSHYANiger:Ambasaderi w'u Bufaransa yahawe amasaha 48 akaba avuye kubutaka bwa Niger

Niger:Ambasaderi w’u Bufaransa yahawe amasaha 48 akaba avuye kubutaka bwa Niger

Itsinda ry’abasirikare bayoboye Niger ryatangaje ko ryamaze guha amasaha 48 Ambasaderi w’u Bufaransa i Niamey mu murwa mukuru w’Iguhugu cya Niger nka Nyirantarengwa yo kuba yamaze kuva mu gihugu.

Ambasaderi Sylvain Itte yirukanwe mu gihe hamaze igihe hari umwuka mubi hagati ya Leta ya Niger niy’ u Bufaransa nyuma y’ihirikwa kubutegetsi kwa Perezida watowe n’abaturage Mahamed Bazoum.

Ibindi bihugu birimo Mali na Burkinafaso bashyigikiye Niger.Abaturage ba Niger bashinja Leta y’u Bufaransa kwivanga mu bibazo by’i mbere mu gihugu cyabo.

Ibintu byahinduye isura nyuma ya 26 Nyakanga 2023 ubwo Perezida Mohamed Bazoum yahirikwaga ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare bari bashinzwe kumurinda.

U Bufaransa bwahise bwerura ko butazigera bwemera na rimwe ubutegetsi buyobowe na Jenerali Abdourahamane Tchiani.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger yasohoye itangazo kuwa Gatanu tariki 25/08/2023,yavuze ko icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Bufaransa cyaje gisubiza.”Ibikorwa bihabanye n’inyungu za Niger Leta y’u Bufaransa imaze iminsi ikora.

Ibikorwa Leta ya Niger ishinja u Bufaransa muri ibyo harimo kuba, Ambasaderi Sylvain Itte yaranze kwitabira ubutumire yari yahawe ngo ahure na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mushya wa Niger.

Kugeza ubu ntacyo u Bufaransa buratangaza kuri kiriya cyemezo cya Niger.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!