Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Abarimu ba rwiyemezamirimo bashoje amahugurwa y’iminsi ine

Kuri uyu wa 25 Kanama 2023, mu karere ka Gatsibo abarimu bafite imishinga itandukanye batoranyijwe,bashoje amahugurwa y’iminsi ine yabafashaga kongera ubumenyi mu gucunga iminshinga yabo hagamijwe kuyibyaza inyungu.

Ni amahugurwa yateguwe na Koperative Umwarimu Sacco ku bufatanye  ku bw’amasezerano n’ikigo gitanga amahugurwa ku micungire myiza y’imishinga ibyara inyungu, RICEM, Rwanda Instute of Cooperatives, Entrepreneurship and Microfinance, hagamijwe ko abarimu bafite imishinga bahabwa ubumenyi bwisumbuyeho ku gucunga imishinga yabo hagamijwe kwirinda ibihombo bishobora gutetwa no kubura amakuru amwe n’amwe ku mitegurire n’imicungire y’imishinga.

Aya mahugrwa ntabwo arimo kubera mu karere ka Gatsibo gusa ahubwo arimo kubera hirya no hino mu gihugu.

Muri aya mahugurwa hagiye hibandwa ku mikino ngiro  igaragaza imitegurire y’imishinga ibyara inyungu, nshorenunguke, ibyo wakwibandaho, uko wakwaka inguzanyo, ukabasha kuyibyaza inyungu no kuyishyura wirinda ingaruka zishobora guterwa n’amahitamo mabi, haba hari n’ikibaye ugafata ingamba zo guhangana n’ingaruka, gusa bagirwa inama yo kwirinda kutagira icyo babikoraho mu gihe hari ikibaye cyiza cyangwa se kigaragara nk’imbogamizi ku mushinga wabo.

Jacques Ntigerura, wari uhagarariye abahugurwa ahamya ko bungutse byinshi mu mahugurwa, ati’’[…] Turashimira Umwalimu Sacco hadutekerejeho, ugategura aya mahugurwa.Dutahanye ubumenyi bwinshi navuga nko kureshya no kwakira abakiriya neza, kutitiranya abakiriya dufite n’abo duteganya, kumenya abakeba muri nshorenunguke zacu, kwamamaza ibikrwa byacu tugamije gukurura abakiriya, ibi byose tukabikora tugamije kugira inyungu mu mishinga yacu […].’’

Yakomeje avuga ko byabaguye mu bitekerezo bigira ku bandi, ati”Twabonye umwanya wo kwigiranaho cyane ko twahuriye hano dukora ibintu bitandukanye kandi tuva ahantu hatandukanye, ndizera ko buri wese yagize ikintu yishya atahanye kizamufasha mu mushinga we […].

Aba barimu bagera kuri 30, bagiye batoranywa mu mirenge itandukanye y’aka karere muri benshi bafite imishinga ibyara inyungu itandukanye, bahuguwe ari ikiciro cya mbere kuri iyi nshuro, gusa ibyiciro bindi bigiye na byo bigiye gukurikiraho.

Aba barimu bahuguwe ngo bitezweho byinshi birimo kuba ba ambasaderi beza ba Koperative Umwalimu Sacco, gusangiza abandi barimu serivise z’iyi koperative nk’uko bagiye babisobanurirwa bakabyumva kurushaho muri aya mahugurwa, ndetse ngo bitezweho kwiteza imbere kurushaho bagendeye ku bunararibonye bakuye muri aya mahugurwa.

Aba barimu bahugurwaga bagiraga umwanya wo kubaza ibibazo bafite ku nguzanyo n’andi makuru kuri Koperative Umwalimu  Sacco aho bagiye basobanurirwa bihagije ibyo batari bafiteho amakuru bakayahabwa ndetse n’aho bari bafite impungenge bakazimarwa.

Koperative Umwalimu Sacco ifitanye amasezerano na RICEM y’imyaka itanu (5), yo guhugura abarimu bafite imishinga babahugura ku gukoresha neza inguzanyo bahawe no gucunga neza imishinga yabo bagamije inyungu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!